Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abafana bagiye kuba inkomoko y’urwango hagati ya WizKid na Alikiba

Nyuma y’uko umuhanzi Alikiba ukomoka muri Tanzania yegukanye umwanya mu irushanwa MTV EMA w’umuhanzi ukunzwe muri Afurika awutwaye WiziKid, ariko hakaza kubaho kwibeshya igihembo kigahabwa Wizkid, abakunzi ba Alikiba bateye hejuru bibasira WizKid ndetse batangira kumutuka babinyujije kurukuta rwe rwa Instagrm.

Mu birori byo gutanga ibihembo bikomeye bya MTV Europe Music Awards (MTV EMAs) habaye ukwibeshya gukomeye hatangazwa ko Umunya-Nigeria Wizkid yabaye umuhanzi uhiga abandi muri Afurika nyamara atari we watsinze.

Ibihembo bya MTV Europe Music Awards byatangiwe ahitwa Ahoy Rotterdam mu Mujyi wa Rotterdam mu Buholandi kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016.

Ni ibirori byari biyobowe na Bebe Rexha, byacaga kuri Televiziyo mpuzamahanga binakurikiwe na miliyoni zitabarika ku Isi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko Bongo5 yabitangaje, muri ibi birori habaye agashya katazibagirana kuko ngo Wizkid yatangajwe ko yegukanye igihembo cya ‘Best African Act’ nyamara ari icya Ali Kiba wo muri Tanzania.

Ubuyobozi bwa MTV Europe Music Awards bwamaze kumenyesha Ali Kiba ko bwakoze isuzuma busanga igihembo cyahawe Wizkid cyaratanzwe habayemo kwibeshya bityo ko agomba kucyohereza muri Tanzania kigahabwa uwagitsindiye.

Ali Kiba yemeje ko ategereje iki gihembo ndetse ngo nibwo azavuga birambuye kuri iki kibazo kuko nta byinshi aramenya.

Yagize ati "Ubu nibwo bampaye amakuru babyemeza ko kigomba koherezwa muri Tanzania. Ubu nta bintu byinshi navuga, nzategereza kugeza igihe nzamenyera amakuru arambuye."

Ali Kiba yavuze ko inkuru y’uko igihembo cya ‘International African Act’ ari we wagitsindiye yayakiriye neza ndetse yashimiye abafana bakomeje kohereza ubutumwa mu buyobozi butegura ibi bihembo kuko ngo ari bo batumye habaho gukora ubucukumbuzi.

Ugerageje gusura imbuga z’aba bahanzi,ku rukuta rwa WizKid yagaragaje ukutishimira Tanzania yarafitanye umubano waho n’abahanzi bahakomoka.

Alikiba akimara kubona aya mahano yakozwe n’abakunzi be byamubabaje ndetse agaragaza ukutabyishimira yemeza ko ibyishimo bitagakwiye kugira uwibasirwa.

Alikiba yagaragaje ko WizKid yibasiwe ndetse bikaba bishobora kuba intandaro yo gucika k’umubano hagati yabo n’ubwo ntaruhare yabigizemo.

Yagize ati: "Nashimishijwe n’uko igihembo cy’umuhanzi ukunzwe muri Afurika cyatashye muri Tanzania ariko mbabazwa n’uko abakunzi banjye bibasiye WizKid twari dusanzwe dushyikirana bikaba bishobora gukurura ubushyamirane."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Khan - 13/11/2016 saa 10:10

Ntibyashoboka,wiz ararenze ntaho ahuriye na ali.
Kanda hano umusubize

GR - 28/11/2016 saa 22:50

ALIKB NI MUTAMA WE NTUMUZI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X