Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abiyahuzi batumye igitaramo cya Rihanna gihagarikwa

Umuhanzi kazi Rihanna wari i Nice aho yateguraga gukora igitaramo, kugeza ubu kubera igitero abiyahuzi baraye bagabye muri uyu mujyi kigahitana abantu 84 ababarirwa mu ijana bagakomereka bikomeye, bitumye igitaramo cye gikurwaho.

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016, mu Mujyi wa Nice mu gace kazwi nka Promenade des Anglais umugizi wa nabi yayoboye ikamyo mu mbaga yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 227 ishize u Bufaransa bwigenze.

Ikinyamakuru Mirror cyatangaje ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Nice bwakuyeho gahunda zose n’imirimo yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga kuko abaturage bagomba kwirirwa mu cyunamo.

Rihanna umaze iminsi ibiri mu Mujyi wa Nice, yagombaga gutaramira ahitwa Allianz Stadium mu rugendo rw’ibitaramo yise ‘Anti World Tour’. Igitaramo cye cyari cyitezwemo abantu bagera ku bihumbi mirongo 75, cyakuweho biturutse ku biyahuzi bayogoje Umujyi wa Nice.

Umuvugizi wa Rihanna yavuze ko umuhanzi we ameze neza gusa ngo hoteli acumbitsemo iri mu gace ubu bwiyahuzi bwabereyemo. Yavuze ko Rihanna agiye gushaka indege ihita imusubiza muri Amerika aho yizeye umutekano usesuye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Nice, Christian Estrosi, yahamije ko bidasubirwaho igitaramo Rihanna yagombaga gukorera kuri Allianz Stadium cyakuweho ndetse n’iserukiramuco rya Jazz ryagombaga kubera muri uyu mujyi ryasubitswe.

Yagize ati: "…nyuma yo gukuraho igitaramo cya Rihanna, iserukiramuco rya Jazz ryakuweho."

Iki gitero kigabwe nyuma y’uko hari hashize iminsi u Bufaransa buvuye mu bitero by’ubugizi bwa nabi kuko mu Gushyingo 2015 nabwo abiyahuzi baturikirije ibisasu i Paris, abantu 130 bakahasiga ubuzima.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

korode - 17/07/2016 saa 09:29

gusukura,itamocya,ri,hann,bizaryari?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X