Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Alikiba ngo yiteguye kuba yakorera umuziki muri label ya Diamond

Mu gihe hashize igihe hagati y’umuhanzi Diamond n’umuhanzi Alikiba hagaragara kutumvikana ariko aba bombi bo bakavuga ko nta kibazo umwe afitenye n’undi, kuri ubu Alikiba yamaze gutangaza ko yiteguye kuba yakorera muri WCB label ya Diamond.

Igisa n’urwango hagati y’aba bahanzi cyagiye kigaragara hagati ya Alikiba na Diamond, igihe kinini abantu batandukanye bagiye babibona ndetse banabyumva, gusa aba bombi, buri umwe yavugaga ko nta rwango afitiye mugenzi we.

Aganira n’umunyamakuru, mu kiganiro kiswe Planet Bongo itambuka kuri EA Radio, Alikiba yavuze ko niba muri iyi nzu ya Diamond itunganya umuziki bafite ifaranga ritubutse ndetse bakaba banafite imikorere myiza banumvikana nta mbogamizi bazana, nta kabuza yakemera gukoreramo.

Yagize ati: "Njye ndi tayari gukorana na we, kuko icyo ndeba ni ifaranga. Niba hazaba harimo ifaranga ritubutse ndetse bakaba bemera ko dukorana neza, njyewe ndemera kuba nakorana nabo."

Alikiba atangaje ibi mu gihe mu minsi yashize byagaragaraga ko atuzura na mugenzi we Diamond ndetse byagaragariraga buri wese ko aba bombi, umwe atemera ko undi yamurusha abafana ndetse ntibanemere ko umwe afite ubuhanga buruta ubw’undi.

Atangaje ibi kandi nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise’Bayoyo’.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

d nazair - 26/07/2016 saa 12:24

nta bwo ar ali kiba yavuz iby ahubw n murumunaw abdu kiba
Kanda hano umusubize

odette - 12/06/2016 saa 23:10

ndabakunda bose ariko gutandukana niwapi kuko sinabyishimira nkumufana wabo?
Kanda hano umusubize

ABDOU - 10/06/2016 saa 15:12

najye ndabashi gikiue ariko aliki bâ na diamond ukaze ninde
Kanda hano umusubize

- 10/06/2016 saa 13:38

Nange ndabashyigikiye nukuri kandi ndabakunda cyane
Kanda hano umusubize

- 9/06/2016 saa 20:37

nimutandukany ali kiba na abdul kiba uwavuzw ivyo si ali kiba ahubwo ni abdul kiba
Kanda hano umusubize

moreem - 9/06/2016 saa 18:58

wow Alikiba byizacyane jyendabashyigikiye
Kanda hano umusubize

bongo - 9/06/2016 saa 17:02

mutandukanye Alikiba numuvandimwe we
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X