Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Amakimbirane aratutumba yagati ya The Rock na Vin Diesel abakinnyi ba filime Fast And Furious

Mu gihe bari bakiri gutunganya igice cya 8 cya Filime Fast And Furious, hatangiye kugaragara igisa n’amakimbirane hagati ya The Rock na Vin Diesel, bituma ibikorwa byo gufata amashosho bihagarara ndetse n’abandi bakinnyi bo muri iyi filime basa n’abarakariye The Rock.

Aya makimbirane yaje kuvuka ubwo The Rock abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akavuga ko abakinnyi bagenzi be bakinana muri Fast 8 b’abagabo bafite ibigambo bibi bidashimishije.

Gusa nubwo yavuze atyo ntiyigeze avuga umukinnyi yashatse kuvuga ko ari we mubi, ariko mugenzi we ndetse akaba n’umukinnyi w’imena muri iyi filime, Vin Diesel yahise ababara cyane biza no gutuma umwuka uba mubi hagati y’aba bombi.

Nk’uko TMZ yabitangaje ngo aba bombi bahise bategura inama y’igitaraganya ngo baganira kuri iki kibazo kuko gishobora kuba imbogamizi zatuma iki gice cya 8 cya Fast and Furious kidakorwa ngo kirangire.

Amagambo ya The Rock yateje amakimbirane yagiraga ati: "Mu mpera z’iki cyumweru turaba turangije gufata amashusho ya Fast And Furious8. Ntakindi cyanduhije nk’iki gikorwa. Abo twafatanyije bakoze akazi katoroshye. By’umwihariko ab’igitsina gore twakoranye bakoze neza cyane bitandukanye n’abagabo twakoranye."

Aha ikinyamakuru TMZ cya cyanditse ko The Rock yashakaga kuvuga Vin Diesel, ariko akavuga abagabo muri rusange.

Biravugwa ko nubwo bakoze inama nta kintu kizima bagezeho kuko n’abandi bafatanyije gukina iyi filime bageze aho barakarira The Rock ku buryo banze gukomeza gufata amashusho y’iyi filime.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/08/2016 saa 11:55

nibake bicane nathing
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 13/08/2016 saa 10:12

Basomyi b'imirasire aba bahahanzi ntabwo abenshi muli bo bakorana na Yesu Kristo kandi yaravuze at I uwo tudateranya arasandaza mureke twubake kuri Yesu Kristo Umwami w'abami.nibwo bizakomera kdi bizaramba,Murakoze.
Kanda hano umusubize

kazimbaya fiston - 11/08/2016 saa 17:29

BIYUGE KUKO IBYOBAMFA NAKAMARO BIFITE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X