Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Amakimbirane ya Diamond na Alikiba yagize ingaruka kuri Wastara

Mu minsi yashize ni bwo hagiye humvikana amakuru avuga ko abahanzi babiri bo mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz na Alikiba batajya bacana uwaka bitewe n’uko bombi buri wese ashaka kugaragariza undi ko amurusha gukora umuziki neza. Ibi byaje no kugera mu bafana b’aba bombi ndetse aho umufana w’umwe ari uwa mugenzi we akaba atahagera.

Gusa mu minsi mike ishize ni bwo Alikiba yatangaje ko Diamond aramutse akeneye gukorana nawe kandi birimo agatubutse yakemera ngo kuko we atita ku by’amakimbirane na n’aho byamugeza.

Ariko ku ruhanda rwa Diasmond we ibintu bias n’aho bikirimo uguhangana gukomeye kuko uwitwa Wastara umugore ufite abahanzi abereye umujyanama yashatse ko umwe mu bahanzi be akorera mu nzu itunganya umuziki yitwa Wasafi Classic Baby (WCB) ya Diamond yakirizwa ibitutsi ngo ni uko ari umufana w’imena wa Alikiba.

Nk’uko ikinyamakuru Bongo Movies gikorera mu gihugu cya Tanzania kibitangaza ngo mu mpera z’icyumweru gishize Wastara yashatse ko umusore Ibrahim Khaan uuhanzi abereye umujyanama ajya gukorera indirimbo muri studio ya Diamond nuko ngo abisabye Diamond aho kumuhakanira amusubizanya umujinya n’uburakari nk’aho basanzwe bafitanye amakimbirane.

Amakuru avuga ko Diamond yabwiye Wastara amagambi mabi yuzuyemo imvugo nyandagazi umuntu warezwe atatinyuka gusubiramo.

Wastara ngo yasabye Diamond ko umuhanzi we yaza gukorera muri studio ye amusubiza ko muri WCB atari kwa Alikiba.

Uku kugaragaza inzika ndetse agashaka kugaragariza abafana ba Alikiba ko abanga byatumye abakunzi ba muzika bo mu gihugu cya Tanzania batari bake bagaragariza Diamond ko atari akwiye kwitwara gutyo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X