Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Big Fizzo ntiyiyumvisha ukuntu umuntu amuhimbira ko yapfuye nyamara yibereye mu Buholande

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kamena 2016, ni bwo mu gihugu cy’u Burundi hasakaye amakuru y’igihuha kivuga ko umuhanzi mpuzamahanga w’umurundi Mugani Desire uzwi cyane nka Big Fizzo ko yaba yatabarutse arashwe, ndetse biza no gusakara bigera ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2016, gusa ubuyobozi bushinzwe guharanira inyungu z’uyu muhanzi bwahise bunyomoza aya makuru, ndetse na we ubwe abyamaganira kure avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Umujyanama ndetse akanaba ari we uhagarariye inyungu za Farious hano mu Rwanda, Muyoboke Alex, yahise afata iya mbere yamaganira kure aya makuru avuga ko ari muzima ndetse ari mu gihugu cy’Ubuholandi aho ari gufata amashuhso y’indirimbo ye yise My Baby.

Yagize ati: "Reka reka Farious nimuzima ari mu Buholande aho ari gukorera amashusho y’indirimbo ye My baby ndumva nawe wamubaza."

Ibi kandi byaje kwamaganirwa kure na Big Fizzo, aho yabinyujije mu ka video avuga ko na we yabyumvise abantu bavuga urupfu rwe bagahamya ko yarasiwe muri Kenya.

Yagize ati : "Njye sinzi uwabyanditse sinzi n’icyabimuteye ariko njye namusabira ku Imana kuko atazi icyo akora."

Farious yagarutse ku byo akeka byaba byateye uwabyanditse guhimba icyo kinyoma, atangaza ko akeka ko ari urwango n’ishyari byatuma umuntu yifuriza mugenzi we kuba yapfa. Uyu mugabo yatangaje ko na we atizeye neza ko azarama ku isi kuko ngo nta n’undi muntu uzahoraho, ahamya ko yizera Imana ko ariyo yonyine ifite ibyo yakora ku buzima bwe. Farious asoza iki kiganiro ahamya ko ari muzima.

Yagize ati: "Icyo nababwira cyo njye ndi muzima, niba yifuza ko napfa nashaka arekere, ndamenyesha abafana banjye aho bari hose ko Fizzo akiriho."

PNG - 246.6 kb
Big Fizzo ngo urucira muka so rukajyana nyoko

Big Fizzo kandi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze amagambo akarishye ku wamubeshyeye ngo yapfuye aho yaciye umugani ngo "Urucira muka so rugahitana nyoko".

Kanda hano urebe ibyo Big Fizzo yavuze ku nkuru y’urupfu rwe

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X