Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bobi Wine akajije umurego mu gukurikirana uko urubanza rwa Besigye ruzarangira

Umuhanzi Bobi Wine akomeje kugenda agaragaza ko ari inyuma ya Ltd Col Dr Kizza Besigye, aho akomeje kuvuga ko agomba gukurikirana urubanza rw’uyu mugabo wari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, kugeza uru rubanza rurangiye ndetse n’urukiko rutanze imyanzuro yarwo.

JPEG - 91 kb
Bobi Wine mu rukiko akurikirana urubanza rwa Besigye

Bobi Wine yatangaje ko azakomeza gukurikira iby’urubanza rwa Kizza Besigye, nyuma y’uko yari yaje mu rukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2016, aho yanavuze ko ari buze kugaruka mu rukiko kuri uyu wa kabiri, ngo aje kumva imyanzuro y’urukiko.

Yagize ati: "Naje mu rukiko kugira ngo ngaragaze ubufatanye bwacu na Dr.Kizza Besigye. Tuzagaruka mu rukiko ejo, tuje kumva niba ahabwa uburengazira bwe n’umutekano we ukubahirizwa. Nizeye ko ubutabera buzakora ibyabwo neza cyane kandi nzi neza ko azarekurwa."

Ibi Bobi Wine abitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize yasuye Besigye aho yari afungiye muri gereza ya Luzira.

Ibi bigaragaza ko Bobi Wine ari umwe mu bantu baharanira uburenganzira bwa buri muntu wese akanarwanya akarengane, aho yigisha abaturege akanabakangurira kumenya icyahungabanya igihugu, ndetse akanabakangurira kucyirinda, aho agenda anabinyuza mu buhanzi bwe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Natacha - 20/07/2016 saa 18:42

Kujya mu rubanza se ni ukurwanya akatengane no guharanira uburenganzira? Jye Ahubwo ndumva nabifata nko gushyigikira abigomeka, bakanateza imvururu mu gihugu. Ibyo bikamugira nawe umwe muri bo. Kuko afite imyumvire idahwitse.
Kanda hano umusubize

Mengi - 12/07/2016 saa 12:43

Urumuntu wumugabo wa musore we.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X