Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bobi Wine ngo yaba ari mu nzira zo kwaka gatanya hagati ye n’umugore we Barbie!

Umuhanzi Bobi Wine, ukomoka mu gihugu cya Uganda ngo kuri ubu asa naho atameranye neza n’umugore we Barbie, ndetse ngo bishoboka ko Bobi Wine yaba agiye kugana mu nkiko kwaka gatanya.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko umuhanzi Bobi Wine n’umugore we Barbie bigaragara ko umubano wabo utameze neza, ngo bishobora no kuzagera aho uyu muhanzi yiyambaza inkiko kugira ngo zimwemerere gatanya.

Mu gihe cyashize aba bombi ntibajyaga basigana ndetse urukundo rwabo rwagaragariraga buri wese wababonaga. Gusa muri iyi minsi ntibameranye neza aho bashobora no gutandukana. Ibi bije nyuma y’uko Barbie atangiye kwitabira ibitaramo ndetse n’ibikorwa bigiye bitandukanye tarari kumwe n’umugabo we Bobi Wine.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ikibazo cyaba cyaratumye uyu muryango wari wuzuye urukundo rwarundi rwa magara ntunsige, bageraho ibyari urukundo bikavamo kurebana ay’ingwe, nyamara bari bamaze kubyarana abana 4.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X