Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

BRALIRWA igiye kuzanira abakunzi ba muzika umuhazi Wizkid I Kigali

Uruganda rwa Bralirwa rugiye kuzanira abakunzi ba muzika umuhanzi Wizkid wo mu gihugu cya Nigeria ukunzwe ngo azaririmbire abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Beer Fest gitegurwa n’uru ruganda.

Wizkid w’imyaka 26, amazina ye nyakuri ni Ayodeji Ibrahim Balogun, umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, akaba yaratangiye umuziki afite imyaka 11 gusa, kuri ubu ufite indirimbo ‘One Dance’ yakoranye na Drake imaze igihe ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hot Billboard chart). Uyu muhanzi kandi afite indirimbo “African Bad Girl” yakoranye na Chris Brown.

PNG - 612.5 kb
Wizkid na Chris Brown

Wizkid azaririmba mu gitaramo ngarukamwaka cya Beer Fest gitegurwa n’uruganda rwa BRALIRWA, aho biteganijwe ko kizaba uyu mwaka kizaba kuwa 27 Kanama 2016.

Garuka Patricia ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Mutzig muri Bralirwa yavuze ko barikuvugana n’uyu muhanzi, ndetse ko bamaze kwemeranya ko azaza kuririmba mu Rwanda ariko ko bizatangazwa neza mu minsi yavuba.
Wizkid na Drake
Yagize ati: "Turi gusinyana amasezerano n’umuhanzi Wizkid,turacyanoza neza ibikubiye mu masezerano ku mpande zombi.turateganya ko azaza kuririmba kuwa 27 Kanama, ariko byose tuzabitangaza nibirangira."

Gusa nubwo agiye kuzanwa mu Rwanda ku masezerano y’uruganda rwa Bralirwa, hari amakuru avuga ko kuza k’uyu muhanzi azanywe n’uru ruganda byafashwe nko gukura amata ku munwa umukobwa w’umunyarwandakazi wari waramaze kumvikana na Wizkid.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X