Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Burundi: Umwe mu bari bagize itsinda Peace and Love baririmbye Ubuzima yitabye Imana

Jean Bosco Niganze, uzwi cyane ku izina rya Bobo, umuhanzi w’Umurundi waririmbaga mu itsinda rya Peace and Love ryaririmbye imwe mu ndirimbo zakunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigali yitabye Imana azize impanuka.

Uyu muhanzi ubusanzwe wari ufite ubumuga bwo kutabona, uzwi ku tubyiniriro twa Bobo cyangwa Bobly, yakoze impanuka mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2016 , ubwo yari atashye muri Zone ya Gihosha (mu Kigobe), ava ku kabare ke, kari kuri Zone ya Rohero, maze ubwo yajyanwaga kwa muganga akimara gukora iyo mpanuka bageze mu nzira ashiramo umwuka.

Abari ahabereye iyi impanuka bavuze ko uyu muhanzi ashobora kuba yarakomerekejwe bikomeye n’umuryango w’imodoka.

Ibi bikimara kuba, inshuti ze za hafi zirimo uwo baririmbanaga Vianney Nzigamasabo (Vichou) zihutiye kugera ku bitaro, ariko zisanga yamaze gushiramo umwuka.

Mu Rwanda Bobo azwi cyane mu ndirimbo Ubuzima benshi bita ‘Ico Imana Yifatanyirije’ yaririmbye ari muri iri tsinda rya Peace&Love. Iyi ndirimbo yamamaye cyane mu Rwanda ahagana muri 2008. Iri tsinda ryashyinzwe mu 2006, rikaba ryari rifite Album ebyiri.

Muri Werurwe 2016, Peace and Love baherukaga kuza mu Rwanda, bahunga imvururu zabaye mu Burundi, ariko na none baje kwagurira ubuhanzi bwabo mu Rwanda. Icyo gihe bakoreye ibitaramo bibiri i Kigali, kimwe kibera muri Kaizen, ikindi kibera ku i Rebero. Banatangaje ko bashakaga gusubiranamo indirimbo ‘Ico Imana Yifatanyirije’ na Butera Knowless ariko ntibyakunda.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bienvenue - 12/07/2016 saa 22:15

twihanga dukomeze gusenga bibaho
Kanda hano umusubize

Moses Ntakirutimana - 8/07/2016 saa 22:52

Isi Niko Imera. Bose Bihangane!
Kanda hano umusubize

- 8/07/2016 saa 21:57

Ndahojeje Umuryango Wabuze Twabuze Twese Nukwihangana Imana Imwakire Mubwami Bwayo Twamukunda Cane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X