Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Diamond avuga ko indirimbo nshya agiye gushira ahagaragara yafatanyije na Raymond izaba ari akataraboneka

Umuhanzi, Diamond Platnumz akomeje kugenda asinyisha abahanzi batandukanye bashaka gukorera umuziki mu nzu ye yise WCB, aho uwitwa Harmonize, Raymond, Rich Mavoko na mushiki wabo witwa Queen Darleen.

Kuri ubu muri iyo nzu hatangiye gukorerwa ibikorwa bya muzika ndetse Diamond yamaze gutangira gukorana indirimbo n’umuhanzi Raymond ndetse amatangaza ko iyo ndirimbo nirangira izaba iruta izindi zose abatanzaniya bigeze bumva, ndetse ngo izagera kure.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamind yavuze ko hari Collabo ye na Raymond igiye kuzajya ahagaragara, kandi ngo yizeye neza ko izakundwa kurusha izindi zakozwe muri uyu mwaka.

Yagize ati: "Kanda kuri link @rayvanny ‘s BIO maze wihereze indirimbo nshya. Ukuyemo indirimbo nagiye nkorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu, ndatekereza ko indirimbo ii ndirimbo ikoze byimazeyo."

Diamond atangaje ko iyi ndirimbo izaba ikunze kuruta izindi, nyuma y’aho yishongoye ku bifuzaga kumusinyisha amasezerano y’imikorere mu mazu yabo atunganya muzika avuga ko kuba bamusinyisha ayo masezerano ntacyo byamwungura.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

king or nimubona - 11/10/2016 saa 15:46

eban nn wew ushak feechiling na diamond?
Kanda hano umusubize

niyibigir wilson - 21/08/2016 saa 23:19

nukur jew ndakund raymond na diamond hubw nashak nanj mungir umusan
Kanda hano umusubize

king or nimubona - 11/10/2016 saa 15:42

eban ahubw w sinz ivyaw ushak feechiling na diamond hamw na raymond w tekerez pe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X