Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Diamond yatangaje ko abona Zari ari mwiza cyane ndetse akiri na muto

Mu gihe umugore wa Diamond Platnumz, ari we Zari agejeje imyaka 35 y’amavuko, ndetse akaba amaze kubyara abana bane, Diamond we avuga ko amubona nk’ukiri mu kigero cy’urubyiruko rufite imyaka 19, ndetse ngo akaba amubonamo ubwiza buhebuje.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe abantu bamwe bakinira kuri uyu musitari bavuga ko yarongoye umugore umurusha imyaka, ariko kuri we yagaragaje ko nta kibazo biteye.

Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashimangiye ko akunda Zari, ndetse akaba amubona nk’ukiri muto cyane, ngo kuko nta nkumi yamumurutira.

Yagize ati: "Uhoraho ajya kumurema yaramwitondeye tu. Mubona nk’ufite imyaka icumi."

Gusa bamwe mu bafana b’uyu muhanzi bahise bamubwira ko amaso arimo urukundo aba impumyi ariko mu by’ukuri Zari ari umukecuru.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gaju - 11/07/2016 saa 17:51

Hhmm!! Inganzwa? Yaragutakiye? Ahubwo c Muraziranye? Mwagiye Mureka Kweri Gusebanya Ko Atari Byo Bituma Muba Abagabo. Ahubwo Iyo Umubwira Ko Zari Azamugira Inganzwa Hakiri Kare, Nibwo Warikuba Ugize Neze. Hhhhh Ndumva Muziranye Ubu Rero Ni Expired Kuko Yaramushatse Icecekere Rwose
Kanda hano umusubize

- 11/07/2016 saa 15:17

Ahhhhhaaaa murashoboye, mwaretse icyuki cya Diamond ko kiruta ibikobwa byinshi
Kanda hano umusubize

- 11/07/2016 saa 08:20

nibamurekere umufasha ko.ariwe wamushatse c namwe muzashake abanyu bakiri bato
Kanda hano umusubize

Pepe - 9/07/2016 saa 22:58

Uyu musore nikijuju, yagiye avuga ibyabona n'abandi babona? Ibyimitoma akabimubwira bari muburiri gusa? Uyu nubundasanzwe aringanzwa butwi.Buriya yarabimutegetse kwabivuga.
Kanda hano umusubize

nadine - 18/07/2016 saa 12:43

Yaramaze ariko mwagiye mubabazwa ibibareba! Uwomusore yababwiyeko hacyobimutwaye? Anyuzwe nuwoyasbatse wowe bibabaje ntuzamufashe kumutungira urugo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X