Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Diamond yatangaje ko Zari azibaruka undi mwana we mu Ukuboza uyu mwaka

Nyuma y’umwaka umwe gusa Zari A.K.A The Lady Boss yibarutse umwana wa mbere w’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz akaba umwana we wa kane, kuri ubu Diamond yamaze gutandaza ko azibaruka undi mwana we mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Diamond Platnumz yatangaje ko nyuma yo kumubyarira umwana w’umukobwa kuri ubu Zari yiteguye kongera kumubyarira umwana w’umuhungu.

Nk’uko Bongo 5 ibitangaza ngo Diamond yavuze ko we n’umugore we Zari biteguye kwibaruka umwana w’umuhungu.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko aba bombi bashwanye bapfa ko Zari yatwaye inda mu buryo batateganyaga.

Gusa Diamond yavuze ko yiteguye kwakira umwana wa kabiri ubundi yarangiza agahagarikira aho ntazongere kubyara undi ngo kuko 2 bonyine bahagije.

Yagize ati: "Ni byo koko ubu niteguye ko Mama Tiffah yongera akambyarira undi mwana w’umuhungu. Azabyara mu Ukuboza uyu mwaka. Nyuma yaho, sinzongera kubyara undi mwana. Kizaba ari cyo gihe cyo kwita kuri abo bana babiri gusa."

Diamond na Zari bafitanye umwana w’umukobwa ‘Tiffa’ na we utaruzuza umwaka kuko abura iminsi ngo uwuzuze. Kugeza ubu Zari aratwite indi nda ya Diamond aho biteganyijwe ko azibaruka mu kwezi kwa 12 uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’umugabo we.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jacky - 4/08/2016 saa 08:14

Diamond Yateje Intanga?
Kanda hano umusubize

By Emile - 3/08/2016 saa 15:31

None Kobavugango Diamond Ntavyara Barabesha Rero?
Kanda hano umusubize

VIJAY - 9/08/2016 saa 18:34

NONE KUTANGARA EREGA IY,UTAVYARA MURASHOBORA KW,UMVIKANA NUMUFASHA WAWE MUKAVYARA HANZE ABANA2 CANKE BATATU3 MUGACA MUHAGARIKA KUKO MUBA MUROSE ABO KUZORERA MUGAHA N,IBISIGI.KUKO BABA ARIGWAWE KANDI N,IBANGA RYO MUNZU.
Kanda hano umusubize

VIJAY - 9/08/2016 saa 18:34

NONE KUTANGARA EREGA IY,UTAVYARA MURASHOBORA KW,UMVIKANA NUMUFASHA WAWE MUKAVYARA HANZE ABANA2 CANKE BATATU3 MUGACA MUHAGARIKA KUKO MUBA MUROSE ABO KUZORERA MUGAHA N,IBISIGI.KUKO BABA ARIGWAWE KANDI N,IBANGA RYO MUNZU.
Kanda hano umusubize

aderine - 3/08/2016 saa 14:37

nibyiza ariko zizaba arindahekana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X