Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Diamond yishongoye ku baba bifuza gukorana nawe

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta gahunda n’imwe afite yo kuba yagirana amasezerano n’inzu zitunganya umuziki haba mu gihugu cye cya Tanzania ndetse no ku isi hose, ngo kuko n’ibigo bigiye bikoma komeye byagiye bimusaba kuba bagirana amasezerano y’imikorere ariko akayangira.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Clouds FM ikorera mu gihugu cya Tanzaniya yagize ati: "Njye negerewe n’ibigo byinshi cyane bishaka ko nsinya amasezerano, yari menshi arenze ayo mwagiye mumva. Ariko ndatekereza nti ese niba ushaka kunsinyisha urashaka kunkorera iki? Ni iki ufite unyizeza ko uzankorera numara kunsinyisha? Ese ni Video? Njye nshoboye kwikorera video zanjye ndetse n’iz’abahanzi banjye. Ni Collabo (ubufatanye mu ndirimbo) se? Ari Collabo yo mpamagarwa n’abahanzi benshi bo muri Amerika n’ahandi cyane cyane abatanzaniya. Uwo ari we wese w’umuhanzi nshaka gukorana na we twakorana. Urumva unsinyishije ari ikihe gishya wanyizeza?"

Yakomeje agira ati: "Ubu se kunsinyisha wambwira ngo ugiye kunshakira amafaranga menshi? Mfite amafaranga ahagije yo kuba natangiza ikintu gikomeye, ni yo mpamvu mvuga nti aho ngeze si aho gutekereza gusinyishwa n’abandi mu ma label yabo. Ahubwo ubu icyo ngezeho ni ugukora label yanjye nkasinyisha abandi mu rwego rwo gufashanya ubwacu aho gusinyishwa n’abandi baducuruza uko biboneye. Urugero nk’ubu urashaka kunsinyisha ngo unkorere iki? Urashaka kungeza ku rwego rwo gutaramira mu ijuru se? Icyo ushaka ni ukumbwira ngo dutware BET Awards na Grammy Awards gusa. Numbwira kunsinyisha nta na gito bivuze. Ndemeza ntashidikanya ko management yanjye ikomeye kuruta iy’ushaka kunsinyisha. Rero navuga no ni Promotion ashaka kunkorera ndakeka ko ibyo mbyikorera ubwanjye kumurusha."

Diamond atangaje ibi mu gihe yamaze kwishingira ubwe inzu itunganya umuziki (record label) ye bwite yise WCB, aho amaze gusinyisha abahanzi nka Harmonize na Raymond ndetse bikaba bivuga ko n’undi muhanzi witwa Rich Mavoko yaba ari mu nzira zo gusinya amasezerano yo kuzajya akorera muri iyi nzu y’uyu muhanzi w’icyamamare muri Africa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X