Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dr Dre na 50 Cent barashinjwa gukoresha iby’abandi mu ndirimbo yabo P.I.M.P

Umuhanzi 50 Cent na Dr. Dre barashinjwa kuba barafashe ibihangano by’undi mu producer batabimusabye maze bakabikoresha mu ndirimbo yabo bise, P.I.M.P.

Nk’uko bitangazwa na TMZ, ngo uwitwa Brandon Parrott avuga ko indirimbo ye yise ‘BAMBA’ yakoreshejwe mu ndirimbo ya gatatu ya 50 Cent iri kuri Album ye ya mbere Get Rich Or Die Tryin yasohotse mu mwaka wa 2003, ndetse ngo akaba yarayikoresheje nta ruhushya yasabye.

Nk’uko Brandon Parrott, akomeza abivuga, ngo yakoreye indirimbo 10 muri studio ya Dr. Dre, Aftermath Entertainment mu mwaka wa 2001, ndetse muri izo ndirimbo harimo n’iyi yise ‘BAMBA’ rero ngo indirimbo ye imaze gukorwa Dr Dre yaje kuyifata akuramo bimwe mu biyigize abishyira mu ndirimbo P.I.M.P ya 50 Cent batabimusabye ngo abemerere cyangwa abahakanire.

Parrott yongeyeho ko ngo umwe mu baproducer bakoreraga muri Studio ya Dr. Dre yaje kumushaka ubwo iyo Album ya 50 Cent yari igiye kujya hagaragara, ngo amubwira ko bakoresheje ibihanganbo bye ngo ku bw’ibyo agomba kuzaba aririmba mu ndirimbo P.I.M.P, ariko ngo ntibyakozwe.

Kugeza magingo aya Parrott vuga ko ibyakozwe atari byo na gatondetse akaba arega 50 Cent na Dr. Dre, kugira ngo bagabane inyungu indirimbo P.I.M.P yinjirije aba bagabo ngo kuko bakoresheje igihangano cye.

Kanda hgano urebe indirimbo P.I.M.P ya 50 Cent

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X