Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Eddy Kenzo yavuze ko icyo yifuza gusa ari ugutsindira Grammy Awards

Nyuma yo gutwara ibihembo bigiye bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda yatangaje ko igikombe asigaje gutwara ari Grammy Award, akaba aricyo afitiye inyota.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu irushanwa rya Uganda Entertainment Awards 2016 ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho Eddy Kenzo ari we wegukanye ibihembo byinshi, maze akavuga ko ari bwo bwa mbere yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo muri Uganda cyane ko ngo mbere bajyaga bamwiba, ugasanga ntibaha agaciro ibikorwa bye.

Yavuze ko yegukanye ibihembo bigiye bitandukanye ariko ko kugeza ubu yifuza kwegukana igihembo muri The Grammy Awards.

Eddy Kenzo yagize ati: "Natsindiye ibihembo byinshi ahantu hatandukanye. Natsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu karere (Best East African Artiste) muri Burkina Faso, muri Australia mu mwaka wa 2014 natsindiye igihembo cy’umuhanzi mushya mu karere (Best New East African Artsiste), Natsindiye ‘Best East African Artiste’ mu irushanwa Nigerian Entertainment Awards mu mwaka wa 2015, natsindiye BET Award bivuze ko nsigaje kimwe, (The Grammy Awards)."

Eddy Kenzo, mu irushanwa Uganda Entertainment Awards 2016 yabaye umuhanzi w’umwaka nyuma y’ibihembo bitatu yegukanye aribyo: Indirimbo nziza y’amashusho (Best Video of the year: Solaye), umuhanzi mwiza mu bagabo (best Male Artist), Best East African Act Awards ukongeraho n’icya kane cy’umuhanzi w’umwaka. Kenzo yari ahanganye na Bebe Cool, David Lutalo na A Pass.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

claire - 24/08/2016 saa 14:08

ruminate nimba uyishaka ndaguha mamba bakoresha
Kanda hano umusubize

were alamanzan - 24/08/2016 saa 04:20

i want to join iluminat members of uganda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X