Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Gaël Faye arahabwa amahirwe yo guhabwa igihembo gukomeye kiruta ibindi mu bavuga Igifaransa

Gaël Faye, umuraperi w’Umunyarwanda ufite inkomoko mu Bufaransa umaze igihe gito asohoye igitabo cya mbere yise ‘Petit Pays’ ndetse ubu kiri mu bikunzwe cyane ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa, kuri ubu ari guhabwa amahirwe yo kuba yakwegukana igihembo gikomeye cyane kiruta ibindi mu bihugu bivuga ururimbi rw’igifaransa.

Umuraperi Gaël Faye aherutse gutoranywa mu banditsi batatu bakomeye muri Afurika bagomba gutoranywamo uhabwa igihembo gikuru cya Prix Goncourt mu gice cy’Isi cy’abavuga ururimi rw’Igifaransa.

Prix Goncourt ni kimwe mu bihembo bikomeye kandi bifite amateka yihariye, gitangirwa mu Bufaransa ku mwanditsi mwiza wa Roman kuva mu 1903.
Kuwa 6 Nzeri 2016, inteko y’abahanga batoranya ibitabo bihabwa igihembo cya Prix Goncourt yatoranyije ibitabo bitatu byanditswe n’Abanyafurika bizatoranywamo igihembo uyu mwaka.

Yari mu cyiciro kimwe n’Abanyafurika barimo Leïla Slimani wanditse igitabo cyitwa "Chanson Douce", ni Umunya-Maroc ukomoka mu Bufaransa naho undi kitwa Natacha Appanah.

Gaël Faye ubu ari mu banditsi bane bakomeye bageze mu cyiciro cya nyuma bahabwa amahirwe yo gutwara iki gihembo gitangwa kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo 2016.

Ikinyamakuru La Presse cyatangaje ko abagore bahabwa amahirwe cyane ni Leïla Slimani wo muri Maroc na Catherine Cusset wo mu Bufaransa.

Mu bagabo harimo Gaël Faye ukomoka mu Rwanda ndetse na Régis Jauffret wo mu Bufaransa.

Abasesenguzi b’inyandiko z’Igifaransa bagera kuri 14 bagiye bagaragaza abanditsi bahabwa amahirwe muri ibi bihembo, Gaël Faye ari mu ba mbere bashobora gutsinda bidatunguranye.

Igitabo cya Gaël Faye cyari giherutse guhabwa ikindi gihembo gikomeye yagenewe n’isomero rikomeye rya Fnac rinacuruza ibitabo kuri internet. Yahembye Gaël Faye nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman. ‘Petit Pays’ cyatoranyijwe mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa uyu mwaka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Theo - 3/11/2016 saa 15:47

Byiza cyane Gaël oyeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X