Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibirego bya Lil Wayne bigejeje Birdman mu mazi abira

Nyuma y’uko umuraperi Lil Wayne avugiye ko agiye kureka umuziki, ariko nyuma akaza kwisubiraho akavuga ko atazareka umuziki ariko ngo tazongera gukorana na Birdman ukundi, ubu ikiri kuvugwa ni uko Birdman ari mu mazi abira ku bwo gutegekwa n’urukiko kwereka ibitabo by’imari Lil Wayne wamureze ubwambuzi.


Birdman ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye ku isi, niwe uyobora Cash Money, by’umwihariko Birdman niwe winjije Lil Wayne mu muziki ubwo yamusinyishaga muri Cash Money afite imyaka 9 gusa ndetse ubumwe bwabo burenga iby’umuziki Lil Wayne akavuga ko Birdman ari se.

Uku kwita Birdman se, Dwayne Michael Carter Jr uzwi mu muziki nka Lil Wayne abikomora ku kuba se umubyara Dwayne Carter Sr yaramutanye na nyina afite imyaka 2 bityo kuri we akaba atamufata nk’umubyeyi we.

Yagiye anabigaragaza mu ndirimbo, nko muri Mirror afatanije na Bruno Mars hari aho avuga ngo “Damn, I look just like my fuckin’ dad” mu Kinyarwanda tugenekereje, yashatse kuvuga ati “Asyi, ndasa neza neza na data”. Lil Wayne kandi yavuze ko impamvu yiyise Wayne aho kwitwa irya se Dwayne ngo ari uko se akiriho kandi atigeze amwemera nk’umubyeyi we.

Nyuma y’ibi nyina wa Lil Wayne yashatse undi mugabo witwa Rabbit ndetse Lil Wayne akavuga ko ari we afata nka se, gusa uyu nawe yaje kwitaba Imana Lil Wayne akiri muto, bituma Birdman nawe ahabwa umwanya w’icyubahiro mu buzima bwa Lil Wayne, akajya amufata nka se ndetse na Birdman akamwita umuhungu we, haba mu birori no mu bitaramo bitandukanye Birdman na Lil Wayne babaga bafitanye ubumwe bukomeye.

Ibintu byaje gufata indi sura, Lil Wayne washinze ku giti cye Young Money isa nk’ivutse kuri Cash Money inayifiteho uburenganzira, yatangiye kugirana ibibazo bishamikiye ku mafaranga na Cash Money. Ibi bibazo byaje kuba birebire cyane ku buryo Album ya Lil Wayne yise The Carter V yakorerwaga muri Cash Money yabujijwe uburenganzira bwo kuyisohora, nawe ahera ubwo yanga Cash Money, Birdman n’ibyabo byose, ndetse yigeze gutangaza ko ananijwe cyane akaba agiye gufata umwanzuro wo kureka umziki burundu yisegura no ku bafana ariko abandi baraperi bagenzi be bamugarurira hafi.

Lil Wayne yaje gutanga ikirego aregamo Birdman ubwambuzi no kumurya amafaranga bagombaga kugabana avuye mu byo bari bafatanije byose muri Cash Money, ubu Lil Wayne akaba abyinira ku rukoma nyuma y’uko abacamanza bategetse Birdman kumwereka amakuru yose ajyanye n’imikoreshereze y’imari basangiye muri Cash Money, inyemezabwishyu z’ibintu byose ngo habarwe amafaranga yose Cash Money na Birdman bagomba Lil Wayne.

Gusa Birdman ari mu mazi abira kuko mu rukiko yagaragaje ko yamaze imyaka igera kuri 2 hatandikwa mu buryo busobanutse ibijyanye n’iyinjira n’isohoka ry’amafaranga muri Cash Money ibyo rero Lil Wayne akaba adashaka kubyumva kuko ashaka ko bagabana inyungu bamugomba ndetse ubu Birdman akaba ategetswe gukora uko ashoboye agashyikiriza ayo makuru Lil Wayne.

Ibi bije nyuma y’uko Lil Wayne yari yabonye umushyigikira mu rugamba rwo kwishyuza Birdman, uyu ni James Prince nyiri Rap-A-Lot Records akaba na se wa Jasd Prince nawe wagiranye ibibazo birebire na Cash Money. Mu minsi yashize kandi Lil Wayne yarakajwe n’uko Birdman yasinyuriye amasezerano Tyga muri Young Money batabyumvikanyeho Tyga agahita ajya gusinya muri G.O.O.D Music ya Kanye West.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

milinsteven - 9/10/2016 saa 18:34

najye muhandagire ubushomere bumeze nabi toooo
Kanda hano umusubize

lucky p elie - 8/10/2016 saa 11:40

ndabikeneye
Kanda hano umusubize

williams wirth - 27/09/2016 saa 21:55

WELCOME TO THE BROTHER HOOD ILLUMINATI. Are you a business man, politician, musical, student and you want to be rich, powerful and be famous in life. You can achieve your dreams by beeing a member of the Illuminati. With this all your dreams and heart desire can be fully accomplish, if you really want to be a member of the Great Brother Hood Illuminati then you can:email us on richardwirth32@gmail.com or WhatsApp us on +2349055546254 for more info, NOTE THAT IF YOU ARE NOT READY TO FACE THE RULES DO YOU CONTACT US BEWARD.
Kanda hano umusubize

lucky p elie - 8/10/2016 saa 11:36

nyamuneka mundebere uko mwantereka dore nishwe nubushomeri
Kanda hano umusubize

lucky p elie - 8/10/2016 saa 11:39

nyamuneka mundebere uko mwantereka dore nishwe nubushomeri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X