Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibyo Miley Cyrus yagaragarijwe n’umukunzi we byatanze icyizere ko ashobora kumurongora

Umuhanzi ukunzwe kurangwa n’udushya twinshi turimo gushyira ubwambure bwe ku Karubanda, yasazwe n’ibyishimo byanamuhaye ikizere ko Liam Hemsworth ashobora kumurongora nyuma yo kumuha impano y’impeta ku munsi mukuru we w’amavuko.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa Gatatu, Miley Cyrus yatunguwe no guhabwa n’umukunzi we indi mpeta y’akataraboneka nk’ikimenyetso cy’uko amukunda kandi amuhoza ku mutima ndetse bakaba ngo bateganya no kurushinga.

JPEG - 29.7 kb
Miley Cyrus n’umukunzi Riam

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram , Liam yakwirakwije amafoto hafi ya yose umukunzi we yifotoje kuri uwo munsi aherekejwe n’amagambo yuje ubwuzu amugereranya na Malaika,ndetse anashimangira ko amukunda.

Ntibyatinze kuko n’uyu muhanzikazi wagize imyaka 24 y’amavuko yahise ashyira ku rubuga impano y’impeta yahawe ashimangira ko umukunzi we azi neza urukundo icyari cyo ndetse ko ari umusore ntagereranywa.

Miley Cyrus na Liam Hemsworth, bagiye bashwana kenshi ariko nyuma bakaza kwiyunga, byanagiye bivugwa ko uyu musore ashobora kumwanga bitewe n’imyitwarire ye, ariko uko iminsi ishira niko urukundo rwabo rurushaho kubakika.

Imwe mu myitwarire ikunze kuranga uyu muhanzikazi ,yiganjemo kugaragaza ubwambure bwe , kwikinisha imbere y’abafana byanatumye benshi bavuga ko yaba arwaye amadayimoni cyangwa akaba akorana na satani bya hafi.

JPEG - 29.7 kb
Miley Cyrus n’umukunzi Riam

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ayubu - 24/11/2016 saa 19:26

yewe nuyu musore njye ndabona nawe ari dayimoni ndumiwe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X