Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Justin Bieber ashobora kujya mu byago kubera amagambo yibye agashyira mu ndirimbo ye yise Sorry

Umuhanzi wamamaye akiri muto w’umunyamerika, Justin Bieber , arashinjwa kuba yarafashe amagambo yo mu ndirimbo y’undi muhanzi akayakoresha mu ndirimbo ye yise Sorry atabisabiye uburenganzira.

Umuhanzi White Hinterland amazina ye nyakuri akaba ari Casey Daniel, uvuga ko Justin Bieber yibye amagambo y’indirimbo ye Ring The Bell, avuga ko ari Justin Bieber na producer wakoze indirimbo ye Sorry, ari we Skrillex, bafashe bimwe mu bihangano bye bigize indirimbo ye bakabitwara batigeze banamusaba uburenganzira banarangije barabyiyitirira.

White Hinterland abinyujije ku rubuga rwa Facebook yagize ati "Umwanditsi, aba producer, ndetse n’uwaririmbye Sorry nta burenganzira bari bafite bwo gukoresha ibihangano byanjye, yewe nta n’ubwo bigeze bansaba."

Akomeza agira ati "Nk’uko abandi bahanzi babigenza, Justin Bieber yagombaga kuba yemerewe uburenganzira bwo gukoresha ibiri mu ndirimbo yanjye muri Sorry, ariko yanze kubusaba ayikoresha uko ashaka n’agasuzuguro kenshi ntakumbwira."

JPEG - 24.8 kb
Uyu ni White Hinterland uvuga ko Justin Bieber yibye amagambo yo mu ndirimbo ye akayakoresha mu ndirimbo Sorry

White Hinterland akomeza avuga ko yagerageje kumvikana na Justin Bieber n’abajyanama be mbere y’uko babishyira mu banyamategeko, ariko ngo bikanga.

Yagize ati "Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye Sorry, abanyamategeko banjye boherereje ibaruwa Bieber ikubiyemo ibijyanye n’iyubahirizwa ry’ibihangano by’umuntu nk’umutungo bwite wa muntu, ariko abantu ba Bieber nanone bahisemo kunsuzugura. Nahaye Bieber n’itsinda rye amahirwe yo kuba twagirana ibiganiro tukumvikana ku gihangano cyanjye bihaye, ariko banze kubyumva. Ndabizi ko Justin Bieber ari icyamamare ku isi hose bamuzi ndetse n’abantu be bagiye kundwanya, ariko ntakundi iyo umuntu akwibye akanga ko mwumvikana witabaza amategeko."

Nubwo Justin Bieber ntacyi yigeze asubiza uyu muhanzi, abafana be batandukanye bahise bafatira hejuru White Hinterland, ndetse banamutuka ibitutsi byinshi bamubwira ko nta mpano afite ndetse ngo areke gushaka gusebya no gutesha agaciro abandi.

Kugeza ubu White Hinterland yamaze kugeza ikirego mu rukiko, ni biramuka bigaragaye ko Justin Bieber yihaye bimwe mu bigize igihangano cye nta burenganzira yamusabe, ashobora kuzacibwa amande akomeye cyane.

Kanda hano wumve izi ndirimbo zombi

Iyi ni Ring The Bell ya White Hinterland yakozwe mu mwaka wa 2014 ishyirwa ahagaragara ku wa 13 Gashyantare 2014

Naho iyi ni Sorry ya Justin Bieber yakozwe mu mwaka wa 2015 ishyirwa kuri youtube ku wa 22 Ukwakira 2015

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYONGERE LEVIS - 31/05/2016 saa 19:10

NIBUMVIKANE NTAKUNDI BOBO NABAZUNGU
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X