Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kanye West yasobanuye icyamuteye gukora video irimo abasitari bambaye ubusa

Mu cyumweru gishize ni bwo umuhanzi Kanye West yakoze agashya agashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yafatanyije na Rihanna bakayita Famous, muri ayo mashsho hagaragayemo ibyamamare bitandukanye byo muri Amerika biri mu gitanda byambaye ubusa. Abo barimo we ubwe, Rihanna, Kim Kardashian, Taylor Swift, Chris Brown, Rihanna, George W. Bush, Donald Trump, Anna Wintour, Ray J, Amber Rose, Caitlyn Jenner na Bill Cosby.

Iyi video yateje ukutumvikana hagati ya Kanye West na Taylor, aho Tayloryavuze ko yagiriwe urwango rukomeye na Kanye West.

Gusa nk’uko Kanye West abitangaza ngo abandi basitari nib o bamubwiye ko bifuza kuba bari mu gitanda nk’uko yabigenje.

Avuga ko byamufashe amezi arenga atatu kugira ngo akore neza iyo video ngo kuko byari bigoye kubona abo basitari nk’uko bari muri iyo video.

Yagize ati: "Kuri iyi si ya Rurema njye na na George Bush twabaye inshiti birenze. Nashoboraga no kumubera nk’umwirabura O.J. Simpson.”

Nyuma yo kuvuga ibi ariko kuri uyu wa gatandatu ushize Kanye West yanditse kuri Twitter agira ati: “Ninde ushobora kunjyama mu nkiko? Ndategereje azabikore."

Chris Brown wenyine ni we wamusubije agira ati: "Kuki nagera n’aho ngeragezwa? Uyu KANYE ni umusazi. Umunyempano ariko w’umusazi."

Indirimbo "Famous" ya Kanye West ni imwe mu ndirimbo zigize Album ye nshya yise The Life of Pablo, iyi ndirimbo ikaba yaravuzweho byinshi ndetse inateza umwiryane hagati ya Kanye West na Taylor Swift, aho muri iyi ndirimbo harimo amagambo asa n’ayasesereza Taylor Swift agera ati: "I feel like me and Taylor might still have sex / Why? / I made that bitch famous."

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

elamu - 29/06/2016 saa 08:03

ni hatali kabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X