Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kenya: Ku nshuro ya mbere hagiye kuba amarushanwa ya banyampiga bafite ubumuga bw’uruhu

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2016 mu gihugu cya Kenya hateganyijwe amarushanwa ya banyampinga bafite ubumuga bw’uruhu bakunze kwita (Albinos).

Abafite ubu muga bw’uruhu rwera bakunze kwitwa ba Nyamweru(Albinos) ba kunze guhura n’ingorane zitandukanye zishingiye ku bumuga bafite bigatuma hari bamwe usanga bafite imyumvire itari yo, nk’aho usanga muri bimwe mu bihugu by’umwihariko nka Tanzania na Kenya usanga abo bafite ubumuga bw’uruhu rwera bicwa bakabakuraho bimwe mu bice by’umubiri wabo bigakoreshwa mu migenzo y’ubupfumu.

Akenshi usanga abavuzi gakondo ba koresha ibyo bice nk’umuti ndetse n’abapfumu ugasanga babikoresha mu kubwira abantu ko bimwe mu bice byabo bafite ubumuga bw’uruhu rw’umweru bifite intsinzi, doreko mu minsi ishyize mu ri Tanzania humvikanye bamwe mu banyapolitike bagiye bavugwaho kwicisha abo bafite ubumuga bw’uruhu bababwira ko bazabona intsinzi mu matora ahereutse kuba umwaka ushyize muri icyo gihugu.


Mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa 21 Ukwakira 2016 ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bw’uruhu rwera bateguye amarushanwa ya banyampinga na barudasumbwa.

Intego yo gutegura ayo marushanwa ya banyampinga ma barudasumbwa bahiga abandi uburanga , ni ukugira ngo bahe agaciro abafite ubumuga bw’uruhu rwera no guhindura imyumvire ya bamwe bagitekereza ko abafite ubumuga atari abantu, ahubwo berekane ko nabo bashoboye.

Tubabwire ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu gufasha abafite ubumuga butandukanye, ari nako ikora ubukangurambaga bwo gusaba abafite ubumuga kwitabira gahunda zose za Leta harimo nk’amatora, dore ko n’abafite ubumuga byagaragaye ko nabo b ashoboye kandi bakaba bahagarariwe mu nzego zitandukanye za Leta.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X