Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Khadija Kopa yahishuye igituma atagaragara nk’ushaje kandi afite imyaka myinshi

Khadija Kopa umuhanzi kazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, wamenyekanye mu ndirimbo za Taarab ndetse wanaje kumenyekana cyane mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba ubwo yafatanyaga indirimbo na Diamond Platnumz, aho baririmbaga indirimbo Nasema nawe.

Khadija Kopa avuga ko ikintu gikomeye gituma abakobwa basaza vuba ari ugukora imibonano mpuzabitsina cyane. Aha avuga ko abakobwa bakwiye kumenya ko nubwo bemera gukora imibonano mpuzabitsina n’abasore bakundana ngo ejo batavaho bakabanga, ariko ngo byanze bikunze n’ubundi iyo baramutse bagaragaye nk’abashaje kubera gukora imibonano mpuzabitsina abasore bageraho bakabanga.

Avuga ko uretse kuba banasaza imburagihe kubera kwiyandarika, ngo baba bataye indangagaciro ziranga umwari nyakuri ufite umutima wakubaka rugakomera.

Khadija Kopa akomeza avuga ko we icyatumye akomeza kugaragara nk’ukiri muto kandi afite imyaka myinshi, ari uko yirinze gukora imibonano mpuzabitsina uko yiboneye, aha we abyita igikorwa cy’ubusambanyi, ngo aho umukobwa uwo akundanye nawe wese amufungukira akamwiha bikarangira basambanye.

Aganira n’umunyamakuru wa TBC 1, kuri uyu wa gatandatu yagize ati: "Njye niyitaho cyane ni nayo mpamvu nkomeza kugaragara nk’aho nkiri muto. Urabizi ko abakobwa benshi bakunda gukora igikorwa cy’ubusambanyi. Imibonano mpuzabitsina ituma umuntu asaza vuba. Kuri jye rero ibyo bikorwa ntiwabinzanaho. Iyo ugendeye kure ibikorwa byose by’ubusambanyi nta kabuza uhora ufite itoto abantu bakagitra ngo uracyari umwana kandi ushaje. Ni yo mpamvu akenshi usanga abakobwa b’iki gihe basaza imburagihe. Wagize ngo ni ikindi ni imibonano mpuzabitsina ibitera. Babiretse bagumana itoto."

Uyu muhanzi kazi akomeza avuga ko mu minsi iri imbere ahishiye Ibiza byinshi abakunzi be, ariko akanasaba abakobwa kwirinda ubusambanyi.

Kanda hano urebe indirimbo Nasema Nawe ya Diamond Platnumz ft Khadija Kopa

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X