Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kim Kardashian yemeje ko Kanye West yamusabye uburenganzira bwo kwita Taylor Swift imbwakazi

Igisa n’umukino wo guterana amagambo hagati ya Kanye West na Taylor Swift cyongeye kugaruka mu bitangazamakuru bitandukanye, ahoKim Kardashian yatangaje ko Kanye West yamusabye kumuha uburenganzira bwo kwita Taylor Swift imbwakazi.

Ikibazo cya Kanye West na Taylor Wist cyatangiye ubwo Kanye yarapaga amagambo agira ati: "made that bitch famous," mu ndirimbo ye yise Famous iri ku muzingo (Album) ye yise The Life of Pablom, maze Taylor Swift nawe akavuga ko ababajwe no kuba yarateshejwe agaciro.

Nubwo Taylor Swift yavuze ko ababajwe no kuba yarateshejwe agaciro, Kim Kardashian umugore wa Kanye West, aganira na GQ, yavuze ko mbere y’uko indirimbo Famous ya Kanye West ijya ahagaragara bari babanje kubimenyesha Swift ndetse ngo nawe yari yabyemeye avuga ko nta kibazo gihari.

Kim Kardashian yagize ati: "Yari azi neza ko igiye kujya ahagaragara. Yari azi neza ko iyo ndirimbo irimo amagambo atamuvugaho neza, ndetse we ubwe ni we wemeye ko ijya ahagaragara. Ndarahiye umugabo wanjye yakoze ibishoboka byose kugira ngo hatazavaho hakazamo amakimbirane. Na mbere y’uko indirimbo isohoka yabanje guhamagara kugira ngo bamwemerere ko itambuka. Ubwo urumva koko hari uko atagize?"

Kim yakomeje avuga ko afite gihamya ko Kanye West yahamagaye Taylor Swift, ndetse ngo abifite mu kavidewo gato yafashe.

Yagize ati: "Swift ubwe yasubije Kanye ati ‘okay. Rick Rubin yari ahari arabizi neza. Byongeye benshi mu bahanzi bumvise ikiganiro bagiranye kandi baranabizi neza."

Kim Kardashian kandi yakomeje avuga ko ngo asanga amagambo yakoreshejwe adakarishye ku buryo bavuga ko arimo gusebanya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/06/2016 saa 13:42

eeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Kanda hano umusubize

- 17/06/2016 saa 13:42

vvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvvv
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X