Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Koffi Olomide yaraye mu nzu y’imbohe muri Kenya

Koffi Olomide, umunyamuzika w’icyamamare wo muri Republika Iharanira Demnokrasi ya Congo, yafashwe na kamera ku kibuga cy’indege cya Nayirobi atera umugeri umugore usanzwe ari umwe mu babyinnyi be. Abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bahise bamuta muri yombi ariko mu masaha yo muri iki gitondo yari amaze kurekurwa

Koffi Olomide w’imyaka 59 afite igitaramo i Nairobi muri Kenya ariko kubera umugeri yakubise umwe mu babyinnyi be ubwo yarageze ku kibuga cy’indege byatumye abanza kunyuzwa mu buroko.

Video yakwirakwiriye igaragaza Koffi ari ku kibuga cy’indege hamwe n’ababyinnyi be,nyuma yo gusakuza basa n’abatumvikana yakubise umugeri wo hagati y’amaguru umwe mu bakobwa bamubyinira maze agira ngo amukubite amwihanangirize ahira afatwa n’abapolisi ndetse nyuma bamujyana kumufunga.

Nyamara nubwo yakubise uyu mukobwa yari imbere ya Camera nyinshi z’abanyamakuru bamusabaga interview ariko kandi sibwo bwa mbere ashinjijwe guhohotera abo bakorana ku bushacye kuko muri 2012 yakatiwe amezi 3 n’urukiko rwa Kinshasa kubera gukubira no gukomeretsa kubushake umu producteur we .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

isaa - 24/07/2016 saa 21:30

ntacyo yaba kuko mathematique yo kwisi iteye gutya JUSTICE < CASH
Kanda hano umusubize

wakati,Elysee - 24/07/2016 saa 02:08

niyihangane
Kanda hano umusubize

kwizera - 23/07/2016 saa 14:28

UBUCAKARA BUZARANGIRA RYARI ??????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X