Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Koffi Olomide yasabye imbabazi abanya Kenya

Umuririmbyi Antoine Christophe Agbepa Mumba, umunye Congo uzwi ku izina rya Koffi Olomidé yasabye abafana be muri Kenya aho yakubitiye umugore bikamuviramo kwamaganwa no kujyanwa mu buroko.

Koffi Olomide yatunguye benshi kuwa 22 Nyakanga 2016 ubwo yasohotse ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) i Nairobi agatera imigeri umukobwa umubyinira. Koffi wiyita Grand Mopao yakubitiye uyu mubyinnnyi mu maso y’abapolisi banagaregeje kumubuza ariko agakomeza kumwunamaho.

Icyo gihe abaturage ba Kenya bashoje urugamba ku mbuga nkoranyambaga basaba leta kumuhambiriza ndetse irabikora. Yabanje gufungirwa ku kibuga cy’indege i Nairobi bucyeye yirukanwa muri iki gihugu, yageze iwabo leta imufunga iminsi ibiri muri Gereza nkuru ya Makala mu Mujyi wa Kinshasa.

Koffi Olomidé w’imyaka 60 yaciye bugufi asaba imbabazi abafana be muri Kenya ngo bongere bamugirire icyizere. Yabijeje ko ikosa yakoze ridateze kuzasubira ukundi nk’uko byumvikana mu mashusho yaciye kuri Televiziyo ya KTN.

Yagize ati: "Bavandimwe banjye, bashiki banjye bo muri Kenya, ndabasuhuje kandi mboherereje ubutumwa bw’urukundo no kubaha. Nsabye imbabazi ku byabaye ubushize, icyo nsaba ni uko mwampa imbabazi ku byabaye."

Koffi yongeyeho ati: "Ndi umuntu usanzwe nubwo ndi icyamamare Koffi Olomide, ikintu nakoze mu buzima bwanjye kigoye ni ugusaba imbabazi Isi yose, ndakeka benshi barakekaga ko ntashobora kubikora ariko narabikoze kandi nongeye kubikora mbikuye ku mutima. Murakoze Kenya, ndabakunda."

Mu mwaka wa 2012, Koffi Olomide yatawe muri yombi muri RDC aryozwa gukubita no kwambura uwari umujyanama we Diego Lubaki, icyo gihe yakatiwe amezi atatu y’igifungo gisubitse.

Muri 2008 nabwo yakubise umunyamakuru wafataga amashusho ya Televiziyo yigenga ya RTGA, yanamennye ibikoresho bye ubwo bahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa Kinshasa. Icyo gihe ikibazo cyakemuwe mu bwumvikane busesuye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ngoga - 19/10/2016 saa 00:11

koffi yakubise uwitwande ni Sindi cyangwa kotuziko ariwe mugorewe nukuntu amwera?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X