Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Kwifashisha Sheebah Karungi kwa Kid Gaju Nni iturufu rikomeye mu kumenyekanisha indirimbo ye nshya

Umuhanzi Kid Gaju yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya ‘I DO’. Iyi ndirimbo akaba ariyo ya mbere uyu muhanzi akoze mu buryo bw’amashusho muri uyu mwaka, ikanaba igikorwa cya mbere gifatika akoranye n’umujyanama we mushya Jeff Kiwa.

Kimwe mu byatunguranye ni uko uyu musore yahisemo ko iyi ndirimbo ye isohokera kuri shene ya youtube y’umuhanzi kazi w’umugande Sheebah Karungi. Aho yavuze ko impamvu yabikoze ari uko umujyanama wabo ari umwe.

Yagize ato: "Nta kindi ni uko ari njyewe ari Shebah twembi tugengwa na management ya Jeff Kiwa. So, Sheebah afite abamukurikira benshi n’andi mateleviziyo menshi njyewe ntafite connection yabo, twayishyize hariya kugirango bazayibonere hariya ariko ntabwo ariko bizahora ni ukubera ko tugikineye kwimenyekanisha, njyewe ubwanjye barashaka kungaragaza muri East Africa."

Kid Gaju akomeza avuga ko umuntu ukoresha iyi shene ya youtube ari manager wabo Jeff Kiwa, ari nawe usanzwe afasha Sheebah Karungi kuri ubu uri mu bahatanira ibihembo muri MTV Mama Africa, aho avuga ko basanze bizamufasha gusa bakaba bateganya ko indirimbo zizakurikira zizajya kuri shene bwite ya youtube ya Kid Gaju.

Kid Gaju avuga ko afatanije n’ikipe irimo kumufasha mu muziki we babanje gufata umwanya uhagije banononsora neza umushinga w’iyi ndirimbo ndetse ngo yizeye ko abanyarwanda n’abandi bose bazayibona bazayikunda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

irumva patrick - 5/11/2016 saa 09:56

uyumutype arabizi kbsaaaa hano ndi muri kenya baramukunda sana ngo afite talent yumuziki ark njyewe ikibazo mugiraho nikimwe ntago akora cyane ninka mico the best abo si abahanzi bo kurwego rwurwanda peeee nibagerageze bakore cyane nairobi bakunda mico cyane kbsaaa
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Etienne - 14/10/2016 saa 18:38

Turifuza ko ya tegura nindirimbo za Gospel kubera afite impano rwose Murakoze.
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Etienne - 14/10/2016 saa 18:35

Nifuza ko yategura nindirimbo za Gospel kubera ko afite impano rwose
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Etienne - 14/10/2016 saa 18:32

Turifuza ko ya tegura nindirimbo za Gospel kubera afite impano rwose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X