Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Leonard Cohen, icyamamare muri muzika yitabye Imana

Leonard Cohen wabaye umuhanzi wuje inganzo y’imitoma, umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi n’umusizi ukomoka muri Canada yitabye imana ku myaka ye 82 y’amavuko.

Uyu musaza wamaze imyaka ikabakaba hafi 50 mu bikorwa by’ubuhanzi, biravugwa ko yitabye Imana ku itariki 07 Ugushyingo 2016, gusa iby’urupfu rwe byasakaye mu itangazamakuru kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Ugushyingo, nyuma yaho inzu y’umuziki ya Sony Music Canada yabarizwagamo itangaje urupfu rwe ibinyujije ku rukuta rwe rwa facebook.

Mu itangazo ryabo (Sony Music Canada), bagize bati: "Hamwe n’akababaro kenshi dutangaje ko umusizi w’inararibonye, umwanditsi w’indirimbo, akanaba umuhanzi, Leonard Cohen yatabarutse. Tubuze umwe mu bahanzi b’inararibonye…."

Nk’uko iri tangazo ryakomeje ribivuga biteganijwe ko imihango yo gusezeraho bwa nyuma nyakwigendera izabera mu mujyi wa Los Angeles, gusa itariki ntiyatangajwe kuko bavuze ko umuryango we wifuje ko ibikorwa bimwe na bimwe byagirwa ibanga.

Leonard Norman Cohen yavukiye muri Canada tariki 21 Nzeli 1934 i Westmount mu mujyi wa Quebec. Mu bwana bwe yakuze acuranga guitar, yaje kwamamara cyane mu myaka ya za 60 na 70 aho yari azwiho kuba umwe mu bafite ijwi riremereye kandi ryiza. Flowers for Hitler (1964), The Favourite Game (1963) na Beautiful Losers (1966) ni bimwe mu bisigo bya Cohen byamamaye cyane.

Mu ndirimbo yanditse zamamaye cyane twavuga nka Hallelujah yasubiwemo(cover) inshuro zitagira ingano harimo n’iyo Celine Dion yafatanije na Canadian Tenors, izwi cyane akaba ari iya Alexandre Burke watsindiye X Factor muri 2008, ndetse anazwi cyane muri Suzanne n’izindi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwihanganye joseph - 13/11/2016 saa 17:17

IMANA imuhe iruhuko ridashira,kuko iyi si ni icumbi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X