Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Lubumbashi: Alikiba ni we muhanzi wo mu kindi gihugu ukunzwe cyane kurusha Davido na Wizkid

Iqbar Mohamed Bagati, icyamamare mu gukina filime, ukomoka mu gihugu cya DR Congo, mu mujyi wa Lubumbashi, umujyi wa kabiri munini muri iki gihugu, avuga ko muri uyu mujyi atuyemo umuhanzi Alikiba ntawamugereranya na Diamond Platnumz, Davido ndetse na Wizkid, ngo kuko bose abarenzeho.

JPEG - 37 kb
Alikiba

Iqbar Mohamed Bagati avuga ko Alikiba ari we muhanzi wemerwa cyane kuruta Davido na Wizkid muri uyu mujyi wa Lubumbashi.

Aganira na Bongo5, ubwo yari mu gihugu cya Tanzania aho yari yaje kureba abakinnyi ba filime ngo bagirane imikoranire, Mohamed, yavuze ko Alikiba aramutse ateguye igitaramo azagikorera hariya I Lubumbashi ashobora kuzuza ikibuga cy’umupira w’amaguru inshuro eshatu mu minsi itatu ikurikiranye, ngo akurikije uburyo abantu b’I Lubumbashi bamwemera.

JPEG - 34.5 kb
Iqbar Mohamed Bagati ashimangira ko Alikiba ari we muhanzi wemerwa cyane kuruta Davido na Wizkid muri uyu mujyi wa Lubumbashi

Yavuze ko Alikiba ari umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi mu mujyi wa Lubumbashi kuruta undi uwo ari we wese, gusa ngo wenda yagereranywa na P-Square nib o bapfa kumuyingayinga.

Iqbar Mohamed Bagati yagize ati: "Alikiba aruta Davido na Wizkid….Diamond we nta n’uwari umuzi yamenyekanye ubwo yakoranaga indirimbo ya mbere na Davido. Wenda Alikiba dushobora kumugereranya na P-Square hariya i Lubumbashi. Davido yakoze ibitaramo I Lubumbashi inshuro 4 na P-Square babikoze inshuro 2. Ariko nzi neza ko Alikiba aramutse ateguye igitaramo akagikorera I Lubumbashi abantu bakitabira birenze uko ubitekereza."

JPEG - 59 kb
Alikiba

Iqbar Mohamed Bagati yavuze ko Alikiba ategerejwe na benshi mu bakunzi ba muzika batuye i Lubumbashi, ngo kuko bamukunda cyane ndetse n’indirimbo ze zose zikaba zikunzwe cyane.

Kanda hano urebe ndetse wunve ikiganiro kirambuye Iqbar Mohamed Bagati ashimangira ko Alikiba ari we muhanzi wemerwa cyane kuruta Davido na Wizkid muri uyu mujyi wa Lubumbashi

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X