Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Meek Mill, Rick Ross na 2Chainz bakijijwe n’amaguru ubwo bari bamishweho urufaya rw’amasasu

Ubwo abaraperi bane bakomeye Meek Mill, Rick Ross, 2 Chainz na Gucci Mane ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo bitegura gushyira hanze, batatanyijwe n’urufaya rw’amasasu yarashwe n’umuntu utabashije kumenyekana.

Nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo aya masasu yarashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira ubwo aba baraperi bari mu Mujyi wa Atlanta mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo "Buy Back the Block."

Uwarashe aya masasu byumvikanaga ko yegeranye na station ya gaz aho barimo gufatira amashusho ari nacyo cyatumye bagira ubwoba barirukanka akazi baragahagarika. Uwabonye aba baraperi birukankwa yavuze ko bacyumva amasasu baketse ko ari umugizi wa nabi ubarasheho gusa ngo mbere ‘hari umutekano usesuye’.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Atlanta yabwiye TMZ ko uwarashe amasasu agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano gusa ngo nta muntu yahitanye ndetse nta n’uwakomeretse uretse bake bahungabanye byoroheje.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X