Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mr Blue afatanyije na Alikiba bagiye gusohora indirimbo bise ’Mboga Saba’

Mr Blue, umwe mu bahanzi bagiye babera icytegererezo abahanzi bo mu gihugu cya Tanzania ndetse n’abo mu bindi bihugu bakora umuziki neza, kugeza ubu ari gukorana indirimbo n’umuhanzi uri kubica bigacika hariya mu gihugu cya Tanzania ari we Alikiba, iyo ndirimbo bakaba barayise Mboga Saba.

Uyu muraperi wamenyekanye cyane akiri muto mu ndirimbo ze nka Blue Blue na Mapozi, yatangaje ko ngo yahisemo gufatanya na Alikiba ngo kuko yizeye neza ko indirimbo bazakorana izaba ari agatangaza.

Mr Blue avuaga ko yumvise indirimbo Alikiba yafatanyije na Kabayser akumva ari nziza cyane maze agahitami nawe kumusaba ko bakorana.

Iyi ndirimbo ’Mboga Saba’ aba bombi bazafatanya izakorwa na producer Man Walter, muri studio Bongo Flava.

Blue na Alikiba bazwiho amateka yo gukorerwa indirimbo nziza na Man Walter aho twavuga nk’indirimboTabasamu ya Mr Blue na Mwana ya Alikiba zose zakozwe n’uyu mu producer.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X