Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mr Blue yatangaje ko amashusho menshi y’indirimbo ze yagiye akorerwa ubuntu

Mr Blue umurapri wabiciye bigacika mu gihugu cya Tanzania, ndetse akaba yaranamenyekanze mu karere ka Afrika y’uburasirazuba, yatangaje ko amashusho y’indirimbo ze atigeze amuhenda kuko ngo inyinshi amashuhso yazo yagiye akorerwa ubuntu.

Uyu muraperi Mr Blue, aganira n’umunyamakuru wa Jembe FM, yavuze ko ikintu gikomeye ashimira Imana ari uko indirimbo ze nyinshi zagiye zikorerwa ubuntu bndetse n’amashusho yazo akaba yarakorerwaga ubuntu.

Blue avuga ko indirimbo imwe rukumbi yatanzeho amafaranga menshi ari iyo yise ‘Baki Na Mimi’, nayo ngo kuba yarayitanzeho amafaranga ngo ni uko yari ayafite iyo aza kuba catayafite iba yarakorewe ubuntu.

Yagize ati: "Ikintu nshimira Imana ni uko amashusho y’indirimbo zanjye yagiye akorerwa ubuntu. Gusa indirimbo natanzeho amafaranga nkumva ko nyatanze koko ni Baki Na Mimi. Ubundi utanga amafaranga iyo uyafite, bivuze ko iyo nza kuba ntayafite samba narayatanze."

Abajijwe umuraperi yemera ko ashoboye muri Afrika yose, Mr Blue yavuze ko we atajya akunda gukurikirana umuhanzi umwe ngo akomeze kumva ibihangano bye gusa, ariko avuga ko nta muhanzi w’umuraperi yavuga ngo arusha abandi yabonye muri Afrika.

Abajijwe impamvu muri Afrika nta muraperi wemera ko mugenzi we amurusha kurapa kandi nk o muri Amerika abaraperi bamwe bagaragaza ko hari abaraperi babarusha kurapa, yasubije ko impamvu ari uko urwego rwo kurapa muri Afrika rukiri hasi cyane ugereranyije no muri Amerika.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Baki na mimi ya Mr Blue

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X