Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma y’uko Kidum abonanye na Perezida Nkurunziza ararinzwe bikomeye

Nyuma y’uko mu minsi ishize Umuhanzi Kidum usanzwe uba muri Kenya, atewe ubwoba n’umuntu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, akamubwira ko naramuka ageze mu gihugu cy’u Burundi azahita yicwa, Kidum agiye kumara icyumweru mu Burundi mu ruzinduko rw’akazi, ndetse kuri uyu wa 5 Nzeri 2016 yabonanye na Perezida Pierre Nkurunziza maze birakaza benshi mu barwanya leta, aho kugeza ubu umutekano we urinzwe ku buryo buteye ubwoba.

Kidum yazindutse yandika ubutumwa bw’inkurikirane ku mbuga nkoranyambaga yongera guhakana ashimangira ko ‘atari umunyapolitiki’ ahubwo ko icyamujyanye i Burundi ari ugushaka icyagarura amahoro muri iki gihugu.

Yongeye kugaragaza uburakari bukomeye nyuma y’inkuru zasohotse mu binyamakuru i Burundi bivuga ko abagabo babiri biciwe mu Nyamabere mu Ntara ya Bubanza ko ari abafana bari bavuye mu gitaramo cye.

Kidum yabonaniye na Perezida Nkurunziza mu Ntara ya Ngozi kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nzeri 2016, biravugwa ko uyu muhanzi ari we wasabye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi batangiye gushyira Kidum mu majwi ko yunze ubumwe na Nkurunziza gusa we akabihakanira kure.

Muri gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Kidumu yasohoye amafoto agaragaza ko arinzwe cyane n’abapolisi bagera ku icumi. Yavuze ko ari abo yahawe kugira ngo bacungire bya hafi umutekano we mu kumurinda abashobora kumwivugana.

Yagize ati: "Uyu ni wo mutekano mpawe kuva aho Bob Rugurika atangiye kungerekaho inkono ishyushye kandi nari nibereyeho nk’umurasita. Njyewe ariko sinifuzaga ko bimera gutya. Ndi umunyamahoro njyewe."

Yamaze kuganira na Perezida Nkurunziza ajya gukorera igitaramo ahitwa mu Kamenge mu kigo cyita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe ahazwi nko kwa Le Gentil.

Yavuze ko nta kibi abona yakoze kuba yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu kuko ngo yari agamije kumwumvisha ko u Burundi bukwiye kongera kubana neza n’u Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lili - 12/10/2016 saa 21:24

Kidum,ntibaguce intege.
Kanda hano umusubize

didi - 12/10/2016 saa 16:47

Kidumu ni imbwa.Ubu azakundwa nibyo binywamaraso gusa.ntakuntu waja kuririmbira ahantu bagandaye.ntakuntu waririmba barimwo barakata izosi abantu babata mû binogo Hama ngo amahoro arahari.umusonga umenya mweneyo.mbe kandi amahoro aririmba abantu benshi bafunzwe arihehe.abantu ibihumbi amajana twarahunze duta ivyacu turimwo duhangayika.uzopha uko kubera Linda ndende.raba unatupa succès ju amafaranga make cane.ntituzopha twibagiye ukuntu wagiye iburundi gukindira ku maraso yabishwe.Wa gihimbiri we! Ahubwo nawe uri umwicanyi.jewe twarikumwe mw'ishure ibundi twariganye.pèse ingene nagukundaga.Ubu nzorinda mph à nkwanka wa nzoka we!!dukeneye abahinzi nka bob Marley batashira inda imbere.bakunda abantu.apana WW wagisamanjonjo .amabyi y'amabyi ngo numuhanzi.nakubona nanrye urwo rutwe nagwereka.asyi web!
Kanda hano umusubize

MM MM MM - 27/09/2016 saa 13:57

KIDUMU AFISE UBUHE BUSHOBOZI BWO GUHUZA U RWANDA N'UBURUNDI ? ABAYE SE UNITED NATIONS CANGE EUROPEAN UNION STAFF WOHEREJWE I BUJUMBURA MULI ICO GIKORWA? NAVUGE NGO AFISE IBYO ALI GUHULIRAHO NA PETER BYA KI BINAFSI ALIKO AREKE GUSHIRA AGATUZA IMBERE NGO ARAHUZA BURUNDI NA RWANDA KUKO ATA N'UBWO ALI NA RUSHATI MULI AKO KAZI. NAHO UBUNDI ULIYA WIYISE HARUGURU NGO NI GATONI AVUGA NGO KIVIDE NI SUPER STAR YEGO WEWE URAMUPFANA ALIKO NJE MUZI KUVA KERA I BURUNDI TA BU STAR NIGEZE MUBONAKO PEUT ETRE MWEBWE ABANA IYO AKOZE SAUT BAMBé CHUTE Y'INYUMA UHITA UVUGA NGO NI SUPER STAR? NEGATIVE.
Kanda hano umusubize

MM MM MM - 27/09/2016 saa 13:55

KIDUMU AFISE UBUHE BUSHOBOZI BWO GUHUZA U RWANDA N'UBURUNDI ? ABAYE SE UNITED NATIONS CANGE EUROPEAN UNION STAFF WOHEREJWE I BUJUMBURA MULI ICO GIKORWA? NAVUGE NGO AFISE IBYO ALI GUHULIRAHO NA PETER BYA KI BINAFSI ALIKO AREKE GUSHIRA AGATUZA IMBERE NGO ARAHUZA BURUNDI NA RWANDA KUKO ATA N'UBWO ALI NA RUSHATI MULI AKO KAZI. NAHO UBUNDI ULIYA WIYISE HARUGURU NGO NI GATONI AVUGA NGO KIVIDE NI SUPER STAR YEGO WEWE URAMUPFANA ALIKO NJE MUZI KUVA KERA I BURUNDI TA BU STAR NIGEZE MUBONAKO PEUT ETRE MWEBWE ABANA IYO AKOZE SAUT BAMBé CHUTE Y'INYUMA UHITA UVUGA NGO NI SUPER STAR? NEGATIVE.
Kanda hano umusubize

McRae - 12/09/2016 saa 03:24

Ubwo byakuyobeye! Message y'umuhanzi y'umvikanira mu ndirimbo, uririmba ,''Uwishe abandi abaziza ubwoko, uwo yaramenje...'' message ntiyumvikanye kuruta uko wagiye kongorera Peter? Asha nawe wamenje, reka nawe baze bakunyuruze wikwegeye, naho ivyo kwitwaza ngo wagiye guhuza U Burundi n'u Rwanda byo urahumba, U Rwanda kubana n'u Burundi ntacyo byarwungura canke biruhomvye. Peter yatangiye guhabwa Ultimatum, ngo harumustari batorenga nyuma y'ibigambo no kwica abanyarwanda, so, guceceka si ubujuju ahubwo on répond les ....par le silence.
Kanda hano umusubize

- 8/09/2016 saa 19:31

Ntaribi Rya Kidumu Mumuhe Amahoro Ntimumugire Umunyeporitike .
Kanda hano umusubize

rutuku - 7/09/2016 saa 22:48

Uyu muswa se yigize umuhuza w'u burundi n'U Rwanda gute??? Aka ni akumiro
Kanda hano umusubize

vincent - 6/09/2016 saa 23:06

Ntekerezako kidumu ntakosa afite kubayatecyereje kujya kuganiriza nkurunzi bigaragazako kidumu akunda abarundi aribyo byateye ishyakaryokujyayo
Kanda hano umusubize

Uwiteka amuturinde - 6/09/2016 saa 17:26

Ahubwo nkurunziza akwiye kujya muricyo kigo cya kamenge cyabarwyi bomumutwe kuko nawe numurwayi
Kanda hano umusubize

gatoni - 6/09/2016 saa 17:02

kidum ni super star, abandi ni bamureke man!!! kereka wenda uwashaka ko amufasha gukora izina.
Kanda hano umusubize

Habarugira Robert - 9/10/2016 saa 13:15

Yewe yakoze izina da ngo umuhuza azakomeze ajyerajyeze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X