Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma yo kwemeza Abanyarwanda WizKid agiye gutaramira muri Uganda


Umuhanzi umaze kubaka izina haba muri Afurika no muri Amerika Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid agiye gutaramira muri Uganda nyuma yo kuva mu Rwanda na Kenya.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria ariko akaba yibera muri Amerika, agiye kuza muri Uganda arikumwe n’itsinda rya R2beez ryo muri Ghana rikunzwe cyane muri icyo gihugu ndetse n’abacuranzi be bamaze kubaka izina mu micurangire ya kinyamwuga.

Hashingiwe ku gitaramo Wizkid yakoreye i Kigali muri Kanama uyu mwaka,ngo bishobore kuba ari byo byatumye uyu musore atumirwa muri Uganda ngo asusurutse abakunzi be bizihiza isabukuru y’imyaka 6 ya Kompanyi imwe imaze ihakorera.

Biteganyijwe ko Wizkid azataramira abanya Uganda i Kampala kuri uyu wa Gatandatu taliki ya mbere Ukuboza 2016, aho ngo azaba arikumwe na Chameleon, Winnie Mwangi, Radio&Weasel nkuko byatangajwe na Uganda showbiz.

Mu gitaramo Wizkid yakoreye muri Kenya ari kumwe na Chris Brown cyatanze ishusho yihariye y’ubushobozi bwe, binatuma benshi mu bamubonye bashimangira ko ashoboye.

Ubwo yataramiraga i Kigali benshi bemeje ko uyu musore yakoze ibishoboka byose bakishima, none bikaba byitezwe ko hari abashobora kujya kongera kwishimana nawe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X