Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Pallaso arashaka kwiyunga kuri Wadio na Weasel

Umuhanzi Pallaso, wahoze mu itsinda Team No Sleep ashobora kuba ari mu nzira zo gusaba Radio na Weasel kujya mu itsinda ryabo rya Goodlyfe.

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe uyu muhanzi afitenye amakimbirane n’aba basore babiri bagize Goodlyfe.

Ubwo yari mu gitaramo yise Omwaana wa Bandi, Pallaso yasabye imbabazi Radio na Weasel ndetse anabasaba ko bamubabarira bagasubirana maze bagakorana imishinga ibateza imbere aho gukomeza kurebana iy’indwe.

Pallaso kandi ashinja Jeff Kiwa kuba yaramushutse akamukoresha mu guhangana n’aba basore bagize Goodlyfe.

Yagize ati: "Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye Radio na Weasel. Turi abavandimwe, ndetse turi n’umuryango umwe."

Gusa nubwo Pallaso yasabye Radio na Weasel ko bakorana imishinga, aba basore ba Goodlyfe byakunze kugaragara ko nta wundi muhanzi bakeneye gushyira mu itsinda ryabo.

Ibi bikaba bishobora gutuma ubusabe bwa Pallaso, bwo kugira ngo akorane n’aba basore buteshwa agaciro, aho kugeza ubu Radio na Weasel ntacyo barabuvugaho.

Kanda hano urebe uko byari bimeze mu gitaramo kiswe Omwaana wa Bandi Pallaso asaba imbabazi Radio na Weasel

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X