Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Papa Francis, Hillsong, Lecrae, Kirk Franklin n’abandi bagiye guhurira mu giterane cyo gusengera ububyutse mu bakirisitu ba Amerika

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagiye kubera igiterane gikomeye cyo gusengera Amerika no kuyingingira ku Mana kugira ngo igire ubumwe n’ububyutse. Papa Francis I azahahurira n’abandi bavugabutumwa bakomeye ku isi n’abahanzi batandukanye barimo umuraperi Lecrae n’itsinda Hillsong.

Ni igiterane kizaba tariki 16 Nyakanga 2017 kibere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri National Mall muri Worshington,D.C kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Biteganyijwe ko icyo giterane kizitabirwa n’abantu basaga miliyoni imwe (1000.000) bazaturuka hirya no hino ku isi.

Icyo giterane ‘Together 2016’ cy’amasengesho yo kuramya Imana no gusengera Amerika, kizitabirwa n’amatorero agera ku 1000 yo mu bihugu bitandukanye ku isi.

Hazaba hari abavugabutumwa bakomeye ku isi bagera kuri 40, abahanzi batandukanye, amakorali n’abandi barimo abayobozi batandukanye.

Icyumweru kimwe mbere na nyuma y’iki giterane, abantu bateguriwe gahunda yose gusenga aho bahawe amahirwe y’amateraniro agera ku bihumbi umunani akazajya abera Worshington, D.C. Intego y’iki giterane, ngo si ukwingingira ubuyibozi bwa Leta, ahubwo ngo ni uguhamagara Yesu Kristo agatabara Amerika.

Bagize bati: "Ibyiringiro byacu, ubufasha dukeneye ni muri Yesu, ntabwo ari mu bayobozi ba Leta. Tugiye guhura, dushake Imana, dusengere igihugu cyacu, dusengere ubumwe. Intego yacu ni ugushyira ubumwe imbere, tugashaka Yesu agahindura igihugu binyuze mu gusenga no kuramya."

Nkuko Pastor Hall wateguye iki giterane yabitangarije The Christian Post dukesha iyi nkuru, yavuze ko bamwe mu batumiwe bamaze kwemeza ko bazaza harimo Papa Francis I, abahanzi barimo Lecrae, Kirk Franklin, Hillsong United n’abandi batandukanye bahaye agaciro iki gikorwa cyo gusaba Imana ngo igarure ububyutse muri Amerika, abatuye uyu mugabane babe mu bumwe n’amahoro.

Bamwe mu batumirwa bakomeye bamaze kwemeza ko bazahaboneka muri icyo giterane ni: Hillsong United, Kari Jobe, Francis Chan, Lecrae, Nick Hall, Passion, Crowder, Kirk Franklin, Ravi Zacharias, Jeremy Camp, Andy Mineo, Michael W. Smith, Lauren Daigle, Christine Caine, Mark Batterson, Matthew West,Jo Saxton, Mike Kelsey, Casting Crowns, John K. Jenkins Sr., Josh McDowell, Laurel Bunker, Luis Palau, Tedashii, Tasha Cobbs, Lacey Sturm, York Moore, Trip Lee, Samuel Rodriguez, Ronnie Floyd, Reid Saunders, Bob Lenz, Jose Zayas, Jennie Allen, Nabeel Qureshi, Ann Voskamp, KB, Christine D’Clario, Matt Maher, Sammy Wanyonyi, Lindsey Nobles, Amena Brown, na Josh Brewer.

Icyo giterane kizahuza abantu basaga miliyoni kikazaba ku wa 16 Nyakanga 2017 kibere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri National Mall muri Worshington,D.C kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Kwinjira bizaba ari ubuntu nk’uko Pastor Hall yabitangaje.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

b - 14/06/2016 saa 17:25

uko abantu bagenda barushaho kwimika ibikorwa by'umwijima, ninako ni nako bazagenda bikururira amakuba. Obama niwe wemeje bidasubirwaho ubutinga kandi ibikorwa byinshi byabo ni leta ibimenamo amafaranga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X