Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

People Bar & Dnce Avenue yatangaje ko bazaza mu Rwanda babimenye bisubiraho banga kuhataramira!

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’akabyiniro ka People gaherereye Kacyiru butangaje ko abahanzi bamamaye muri Afurika ndetse no ku Isi yose P Square bari butaramire mu Rwanda mbere yo kwerekeza i Goma aho bafite igitaramo gikomeye, ndetse bikajya no mu bitangazamakuru, abo bahanzi bamenye ko byatangajwe no mu bitangazamakuru ko bazabanza guca mu Rwanda bagataramira muri ako kabari bahita bafata umwanzuro wo kwanga kwitabira icyo gitaramo.

Ubwo ubuyobozi bwa People Bar & Dance Avenue batangazaga ko P Square bazabanza guca I Kigali bakahataramira agahe gato, benshi batangiye kwibaza kuri aya makuru niba yaba ari impamo koko ko P Square izataramira i Kigali hari abatariyumvishaga uburyo aba bagabo baza mu Rwanda mu gitaramo gito mu gihe bazwi nk’ibihangange, impungege zari nyinshi ku bakunzi ba muzika batiyumvishaga ukuntu aba bagabo bari butaramire mu Rwanda, dore ko nta n’aho bagaragazaga ko bari buce mu Rwanda.

Amakuru agera ku Imirasire ni uko ubuyobozi bwa People bwagiranye ibiganiro n’aba bagabo babasaba ko nibanyura i Kigali bazahasohokera kabone nubwo bataririmba, abasore ba P Square bemeye ko bazanyura mu Rwanda ndetse bagasohokera muri ako kabyiniro, gusa ariko ngo ntibari bigeze bumvikana ko bazishyuza abantu ngo baze kureba P Square cyane ko iri tsinda ritigeze ryifuza ko byamamazwa.

Ngo abajyanama b’iri tsinda batunguwe no kubona amatangazo ahamagarira abantu kuza guhura na P Square, bituma batangira kugenda biguruntege mu biganiro, dore ko urugendo rwabo bifuzaga kurugira ibanga bikarangira rwamamaye.

JPEG - 153.9 kb
Iri ni itangazo ryagaragazaga ko P Square bazabanza mu Rwanda bakanataramira n’abafana babo

Biravugwa ko P Square byageze ku munota wa nyuma batarumvikana ukuntu bagiye kuza i Kigali, cyane ko byageze saa moya n’igice z’umugoroba ababatumiye batarumvikana niba koko baza i Kigali kuhasohokera bagahura n’abafana babo kuburyo buzwi ndetse bagahura n’itangazamakuru.

Gusa byaje kumenyekana ko Paul Okoye ari we wenyine waje i Kigali, icyakora ntihamenyekanye impamvu yo kuza kwa Paul Okoye wenyine mu gihe byari byitezwe ko azana n’umuvandimwe we Peter Okoye. Ariko nubwo yageze muri Kigali yahageze mu buryo bw’ibanga ndetse ahita anajyanwa gucumbikishirizwa muri Serena Hotel aho yaraye, akaba ari bwerekeze muri RDC kuri uyu wa kane tariki 7 Nyakanga 2016 agahurirayo n’umuvandimwe we Peter.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X