Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Radio na Weasel batangiye kuburanishwa badahari

Moses Sekibogo (Moze Radio) na Douglas Mayanja (Weasel) bagize itsinda rya GoodLyfe, ntibagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2016 mu iburanishwa ry’urubanza barezwemo gushinja Jeff Kiwa amarozi.

JPEG - 73.9 kb
Radio na Weasel banze kwitaba urukiko bigira mu bikorwa byabo bya muzika

Jeff Kiwanuka yajyanye aba bahanzi mu rukiko nyuma y’uko bashyize video kuri Facebook bamushinja amarozi no kujya mu bapfumu. Urukiko rwa Makindye rwakiriye ikirego cya Jeff kuwa 3 Kamena 2016.

Radio na Weasel baherutse kumvikana mu itangazamakuru rya Uganda bashinja Jeff ko ari umurozi ukomeye ndetse ugeze ku rwego rwo gutangamo igitambo bamwe mu nshuti ze ashakisha ubutunzi.

Aba baririmbyi bashyize Video ngufi kuri Facebook bavuga ko bafite ibimenyetso ko Jeff Kiwanuka akoresha amarozi ndetse ko imbaraga zose afite azivana mu bapfumu. Radio yavuze ko Jeff atanga ubuzima bwa benshi bagapfa ashakisha icyatuma yamamara anabona amafaranga.

Urukiko rwandikiye aba bahanzi rubasaba kuzitaba kuwa 12 Nyakanga 2016 babirengaho bagashyirirwaho impapuro zibata muri yombi. Radio na Weasel ntibitabye urukiko nk’uko bari babimenyeshejwe ari nacyo cyatumye Charles Nsubuga wunganira Jeff Kiwa mu by’amaegeko asaba ko bafatwa bagafungwa kuko basuzuguye urukiko.

JPEG - 56.2 kb
Jeff Kiwa n’umunyamategeko we

Radio na Weasel bari bahagarariwe na Mudde John Bosco wavuze ko abakiriya be bamenyeshejwe iby’uru rubanza bafite akandi kazi hanze y’igihugu aho muri iki gihe bari muri Coke Studio i Nairobi muri Kenya bityo ko nta mpamvu yo kubata muri yombi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X