Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Radio na Weasel imbere y’ubutabera batanga ubusobanuro ku marozi bavuze kuri Jeff Kiwanuka

Abaririmbyi Moses Sekibogo (Moze Radio) na Douglas Mayanja (Weasel) bagize itsinda rya Goodlyfe, bahamagajwe n’urukiko ngo bisobanure ku marozi bamaze iminsi bashinja Jeff Kiwanuka wahoze ari manager wabo.

Radio na Weasel baherutse kumvikana mu itangazamakuru rya Uganda bashinja Jeff ko ari umurozi ukomeye ndetse ugeze ku rwego rwo gutangamo igitambo bamwe mu nshuti ze ashakisha ubutunzi.

Aba baririmbyi bashyize Video ngufi kuri Facebook bavuga ko bafite ibimenyetso ko Jeff Kiwanuka akoresha amarozi ndetse ko imbaraga zose afite azivana mu bapfumu. Radio yavuze ko Jeff atanga ubuzima bwa benshi bagapfa ashakisha icyatuma yamamara anabona amafaranga.

Chimp Reports ivuga ko mu byo aba baririmbyi bagomba kuzasobanura mu rukiko harimo amagambo bavuze ko Jeff Kiwa ari we wakoresheje umusore witwa Joel Ogema w’imyaka 21 uherutse guca umutwe umuvandimwe we.

Jeff Kiwanuka yabanje kwandikira Radio na Weasel abasaba ko bavana iyo video kuri Facebook ndetse bagashyiraho indi bamusaba imbabazi, bamubera ibamba ahubwo bitabaza ababunganira mu nkiko ngo batange ikirego.

Ibi byarakaje Jeff Kiwa bikomeye ahita yandikira urukiko asaba ko yarenganurwa ndetse Radio na Weasel , buri wese akamuha amashilingi ya Uganda ibihumbi magana atanu.

Urukiko rwisumbuye rwa Makindye rwandikiye Radio na Weasel rubasaba kwita ku itariki ya 12 Nyakanga 2016 bazabirengaho bagashyirirwaho impapuro zibata muri yombi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X