Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Radio na Weasel mu ruhurirane rw’ibibazo

Nyuma y’uko mu minsi ishize basabiwe n’urukiko gutabwa muri yombi bagafungwa bw’agateganyo, kuri ubu umuhanzi Moses Sekibogo (Moses Radio) na Douglas Mayanja (Weasel) mu mu itsinda rya Good Lyfe bongeye kuvugwaho ubwambuzi ndetse ngo n’imodoka yabo yafashwe bugwate kubera imyenda.

Aba baririmbyi barashinjwa kwambura umugabo witwa Saba Saba miliyoni 60 z’amashilingi, aho yatangaje ko amaze igihe abishyuza bakamusiragiza bamubwira ko bagiye kumwishyura ariko umwaka ugiye kwihirika.

Nk’uko ikinyamakuru Big Eye cyabitangaje ngo uyu mugabo Saba Saba avuga ko we ibyo kmusiragiza amaze kubihaga akaba yahisemo gufatira imwe mu modoka za Radio na Weasel kugira ngo bamwishyure byihuse batabikora akayiteza cyamunara ashakishamo amafaranga bamwambuye.

Radio na Weasel ubu bari muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukorera amashusho y’indirimbo zitandukanye. Bavuze ko bemera umwenda bafitiye uyu Saba Saba, gusa bakavuga ko batigeze banga kumwishyura nk’uko abivuga, ngo bazahita bamuha amafaranga ye nibamara gusubira muri Uganda.

Aba bahanzi baherutse gusabirwa gutabwa muri yombi bakaba bafunzwe mu gihe hategerejwe kuzumva umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu rubanza barezwemo na Jeff Kiwanuka.

Kugeza ubu, ubusabe bw’uburukiko ntiburashyirwa mu bikorwa kuko Radio na Weasel bavuye muri Kenya aho bari bamaze iminsi bahita bakomereza muri Afurika y’Epfo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umuhoza diane - 13/08/2016 saa 10:56

nibishyure kabisa umugabo wabandi
Kanda hano umusubize

tuyisenge asher - 12/08/2016 saa 12:20

oya nibinshyure umugabo, ibindi bize nyuma, gusa ndabakunda cyane.
Kanda hano umusubize

tuyisenge asher - 12/08/2016 saa 12:18

oya nibinshyure umugabo, ibindi bize nyuma, gusa ndabakunda cyane.
Kanda hano umusubize

umuhoza diane - 13/08/2016 saa 10:57

sha bisyhure umugabo wabandi kabisa
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 14:12

Kurya nu kwishyura naho guhunga nacyo bimaze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X