Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Radio na Weasel mu rukiko barega uwari manager wabo

Nyuma y’uko abahanzi Weasel na Radio bagize itsinda rya Goodlyfe bashyiriye ahagaragara amashusho agaragaza uburyo babujije uwahoze ari manager wabo, Jeff Kiwa, gukoresha amarozi ariko akanga, ubu noneho bagannye iy’inkiko bamushinja gukoresha amafaranga yabo mu buryo bunyuranije n’ibyo bari barumvikanye.

Kuri ubu Radio na Weasel bari kurega Jeff Kiwa kuba yarihaye gukoresha miliyoni 100 z’amashiringi ya Uganda ayakuye kuri konte yabo, ubwo bakoreraga ibitaramo ku mugabane w’Uburayi mu mwaka wa 2013.

Aba bahanzi berekanye ikigaragaza ko Jeff Kiwa, yagiye kuri bank agafata amafaranga mu buryo butemewe, ndetse ngo ntiyigera abibamenyesha yewe ngo nta nubwo yigeze abereka icyo yayakoresheje gishobora kugirira inyungu aba bahanzi kandi yari ayabo.

Iki kirego kije mu gihe uyu Jeff Kiwa akiri guhangana n’ikibazo cy’ibiheruka kugaragazwa n’aba bahanzi ko akoresha imibiri y’abantu akayitangaho ibitambo.

Gusa kugeza ubu abanyamategeko ba Jeff Kiwa ndetse na we ubwe nta cyo baravuga ku birego Weasel na Radio bamushinja.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X