Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ragga Dee yagizwe Ambasaderi wa Uganda i Bujumbura

Daniel Kazibwe, Umuhanzi wamenyekanye cyane mu gihugu cya Uganda ku izina rya Ragga Dee, kuri ubu arabarizwa mu gihugu cy’ u Burundi hamwe n’umuryango we nyuma yo guhabwa inshingano nshya zo guhagararira igihugu cya Uganda mu Burundi nka ambasaderi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Big Eye aravuga ko umuhanzi Ragga Dee yahawe izi nshingano mu kwezi kwa kane uyu mwaka, azihabwa nk’impano nyuma y’uko yari atakaje umwanya wo kuba Meya w’umujyi wa Kampala waje kwegukanwa na Erias Lukwago.

Kuri ubu Ragga Dee amaze iminsi mike mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye guhagararira Uganda muri iki gihugu.

Ragga Dee wamenyekanye cyane mu ndirimbo Oyagala Cash , yahawe uyu mwanya nyuma y’uko yari amaze igihe kinini yigaragaza kandi anaba hafi ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu n’abishyaka NRM ari nabo baje kumugeza kuri Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni waje kumushinga kujya guhagararira Uganda mu Burundi.

Ragga Dee agizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi nyuma y’uko yari aherutse gutsindwa amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/08/2016 saa 07:22

Namateka ndumva ntwutazayora:::::::::::::::?
Kanda hano umusubize

- 10/08/2016 saa 07:22

Namateka ndumva ntwutazayora:::::::::::::::?
Kanda hano umusubize

Gitambo - 9/08/2016 saa 18:14

Akumiro karagwira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X