Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Raila Odinga yatangaje ko adashobora kubura mu gitaramo cya Chris Brown kiri bubere Mombasa

Raila Odinga umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Kenya ni umwe mu bayobozi bari kuvuga ko badashobora kubura mu gitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari we Chris Brown, icyo gitaramo kikaba kiri bube kuri uyu wa gatandatu.

Raila Odinga yifooye ari kumwe na guverineri w’umujyi wa Mombasa ari we Hassan Joho na Alikiba.

Uyu muyobozi w’ishyaka rya ODM abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashyizeho iyo foto ari kumwe na Alikiba ndetse na guverineri, Hassan Joho bari imbere y’inyubako iri buberemo igitarami izwi ku izina rya Mombasa Rocks, maze avuga ko adashobora kuza kubura muri icyo gitaramo.

Mu gihe habura amasdaha make ngo Chris Brown abataramire mu mujyi wa Mombasa abantu benshi bamaze kuhagera baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba.

Mu bahanzi baza kuba bamufasha gususurutsa imbaga haraba harimo Alikiba na Vanessa Mdee.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwizeyimana. fabrice - 2/11/2016 saa 13:38

Chris. turakwemera. musaza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X