Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

RDC: Koffi Olomide yafunguwe

Nyuma y’iminsi ibiri gusa umuririmbyi w’icyamamare Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya Koffi Olomidé , akatiwe igihano cyo gufungwa amezi amezi atatu, kuri ubu yamaze gufungurwa.

Koffi Olomide yavuye mu buroko nyuma y’iminsi ibiri yari amaze afungiwe muri Gereza nkuru ya Makala mu Mujyi wa Kinshasa.

Koffi Olomidé w’imyaka 60 yafunzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2016. Abashinzwe umutekano bamufatiye iwe mu rugo mu Mujyi wa Kinshasa. Araryozwa kuba yarakubitiye umubyinnyi we mu ruhame i Nairobi.

Nyuma, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gombe bwategetso ko afungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza. Imbere y’ubushinjacyaha, Koffi Olomide yasomewe ibirego ashinjwa birimo gukubita no gukomeretsa, ahita abihakana.

Yasabiwe kuba afunzwe by’agateganyo hagakomeza iperereza ryimbitse gusa mu buryo bwatunguye benshi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane yagaragaye mu rugo iwe ari kumwe n’abacuranzi n’inshuti ze.

Ikinyamakuru Standard Media cyatangaje ko, umuvugizi wa Koffi Olomide muri Kenya, Jules Nsana yahamije ko uyu muhanzi yavuye mu buroko ndetse ko bavuganye kuri telefone amaze kurekurwa.

Jules Nsana ati: "Olomide yampamagaye ari iwe mu rugo ambwira ko bamurekuye. Yari kumwe n’abacuranzi bo mu itsinda rye, inshuti n’abo mu muryango. Ndishimye cyane. Nyuma ya byose, nzi neza ko yize isomo."

Kuva yafatirwa muri Kenya, Koffi Olomide yahakanye yivuye inyuma ihohoterwa bamushinja ko yakoreye umubyinnyi we, gusa yemeye gusaba imbabazi ku myitwarire yagaragaje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.


Yireguye avuga ko atakubise uriya mubyinnyi ahubwo ngo yageragezaga kumubuza kurwana na bagenzi be bifatwa nk’aho ari Koffi wamukubise nyamara ngo yari agamije kunga abari bashyamiranye mu itsinda rimubyinira.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/07/2016 saa 12:03

mutubwire icyoyamuhoye
Kanda hano umusubize

- 30/07/2016 saa 12:02

m uvuge icyoyamukubitiye
Kanda hano umusubize

tuyizere emmanuel - 29/07/2016 saa 15:38

Erega mubindi bihugu ntamunya mafaranga ufungwa uretse mu rwanda
Kanda hano umusubize

- 1/08/2016 saa 06:34

ahhaaaaa wakwitonze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X