Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Rihanna yahagaritse ibitaramo bye ku bwo gutinya Virus ya Zika

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Rihana yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera muri Colombia, kubera gutinya ko Virus ya Zika na we yamugiraho ingaruka, aho yabwiye abategura icyo gitaramo ko bakwiye gushaka undi muhanzi bitewe n’uko we atabonetse kubera impanvu zitamuturutseho.

Rihanna uzwiho kwambara imyenda yihariye (ariko iteye inkeke) ntiyeruye ngo avuge impanvu ahagaritse icyo gitaramo, gusa abakurikiranira iby’uyu muhanzi bavuze ko yunvise ko hari Virus ya Zika agahitamo kubeshya abategura igitaramo ko atazaboneka.

Lollapalooza ni iserukiramuco ryatangiriye muri Chicago mbere y’uko rikomereza muri Chile mu mwaka wa 2011. Ubu ryagombaga gukomereza muri Brazil, Argentina, na Germany. Uyu mwaka nibwo byari biteganyijwe ko Rihanna yagomboga gususurutsa abaza ryitabira kunshuro ya gatanu.

Abandi bahanzi bateganyijwe kuzaririmba harimo, Lana del Rey, Disclosure, Wiz Khalifa na bandi, iri serukiramuco rizaba ku itariki ya 17 na 18 Nzeri muri Bogotá, bitewe n’uko Rihanna yahakanyeko atazaboneka abari baguze amatike[Ticketse] bayasubijwe.

Rihanna, muri iki gihe ageze hagati ibitaramo ari gukorera hirya no hino ku Isi amenyekanisha album ya munani . Azakorera ibitaramo 74 mu bice bitandukanye bya Amerika ya ruguru n’u Burayi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bienvenue - 12/07/2016 saa 22:21

atinya yiki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X