Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Rihanna yishimye birenze asanze nta bwandu bw’agakoko ka SIDA afite

Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2016, ubwo Igikomangoma cy’ Ubwongereza, Harry, n’icyamamare muri muzika Rihanna, bari mu gikorwa cyo kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Rihanna yishimye birenze urugero nyuma yo gusanga nta bwandu afite mu mubiri we.

Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA tariki 1 Ukuboza 2016, Igikomangoma Harry NA Rihanna bagiye kwipimisha Virusi itera SIDA, nyuma y’iminota 20 bahita bahabwa ibisubizo basanga bose nta bwandu bafite bw’agakoko gatera SIDA nk’uko Dailymail ibitangaza. Gusa kuri Rihanna byari ibyishimo birenze kuba yari asanze nta bwandu afite.

Bagiye kwipimisha, Igikomangoma Harry yabanje kubwira Rihanna kuza kwihangana kuko bari bumutere urushinge bakamukuramo amaraso ariko bikaba bitababaza. Ubwo Rihanna yamuteraga urushinge, yabaye nk’umuntu urimo kuribwamo ukuntu nk’uko bigaragara mu mafoto.

Aba bombi bari babanje guhura ku wa 30 Ugushyingo 2016 ubwo bari mu birori byo kwizihiza imyaka 50 Barbados imaze yibohoye. Rihanna ukomoka muri Barbados yishimiye guhura n’igikomangoma Harry ndetse babasha no gusuhuzanya, baricarana baza no kuganira iminota 15. Bakaba bongeye guhura tariki 1 Ukuboza bajyana no kwipimisha SIDA.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ddg - 2/12/2016 saa 12:54

Wasanga bapanga kubana .rihanna yaba asubijwe kuko iki gikomangoma ntahamtu ahuriye na Brown
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X