Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Shah Rukh Khan yatangaje impamvu 3 nyamukuru zituma atakorera akazi ke muri Hollywood

Mu ighe abakimyi b’amafilime bakomoka mu gihugu cy’Ubuhindi nka Priyanka Chopra na Deepika bamaze kwemera kwiyunga ku ba nyamerika bakina filime Shah Rukh Khan avuga ko nta gahunda afite yo kuba yakiyinga ku banyamerika namba.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Hindustan Times, Shah Rukh Khan yatangaje impamvu nyamukuru adashobora gukorera mu7ri Hollywood.

Impamvu ya mbere Shah Rukh Khan avuga ko ngo abona Atari umukinnyi mwiza wa filime ku buryo yajya kwirirwa agaragara mu mafilime Hollywood.

Impamvu ya kabiri yavuze ko we yigirira isoni cyane bituma atashobora gukorana n’abantu Atari asanzwe azi.

Yagize ati: "Nigirira isoni cyane. Bisaba ko abantu dukorana filime baba aria bantu dusanzwe turi inshuti magara. Nezezwa n’abakinnyi ba filime baturuka mu bihugu bindi bavuga izindi ndimi. Gukinira filime mu bindi bihugu ndetse no gukora neza, aho kazi ni akazi keza cyane ariko njye nigirira ubwoba."

Impamvu ya gatatu Shah Rukh Khan avuga ko we yifuza ko filime z’igihindi zimenyekana kuruta uko ziri ubu.

Yagize ati "Njye ndi Kavukire cyane. Iminsi yose nifuza guhora nkora ikintu cyatuma Sinema z’Igihindi zimenyekana kurushaho. Njye nashakaga ko filime z’Abahindi zimenyekana nk’uko nabikoze nka VFX."

Uyu mukinnyi wa filime akomeza avuga ko ibyo kuba yajya muri Hollywood atabyitayeho ahubwo ko ari gukora filime nshya y’igihindi izakundwa cyane ku isi hose.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

odette - 12/06/2016 saa 23:25

turamukunda cyane
Kanda hano umusubize

Kabura - 1/06/2016 saa 11:22

Nanjye nkunda film z'impinde cyane Sharuhkan nakomerezaho kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X