Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

"Sinzareka gukora muzika, ariko nanone sinshobora kongera gukorana na Birdman" - Lil Wayne

Nyuma y’iminsi mike umuraperi Lil Wayne atangaje ko yaretse ibikorwa bya muzika akaba agiye kwigira mu bindi bimwinjiriza, maze benshi mu bafana be bikabababaza, kuri ubu yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe, maze atangaza ko atazigera areka gukora umuziki ariko ngo mu buzima bwe bwose ntazigera yongera gukorana m’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki yitwa Cash Money ari we Birdman.

Ibi Lil Wayne yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri televiziyo, aho yavuze ko atazigera yongera gukorana na Birdman. Aha yanavuze ko ubutumwa yari yanditse avuga ko avuye mu muziki, yabwanditse nyuma yo guterana amagambo na Birdman.

Yagize ati: "Natangaje ko mvuye muri muzika nyuma yo kutumvikana nawe. Gusa navuga ko ntazareka gukora muzika, ariko nanone sinshobora kongera gukorana na Birdman.’

Ibi byose bibaye nyuma y’iminsi mike uyu muraperi ashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Grateful’.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 18/09/2016 saa 08:01

RIRIWAYINI TUBABAREUSUBIRE UMUZIKA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X