Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Sony Music yatangaje ko yishimiye ibyiza yagezeho kuko yasinyishije Alikiba

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa Sony Music isinyishije Alikiba amasezerano y’imikorere yamaze gutangaza ko ishimishijwe n’inyungu imaze kugira ku bw’igihangano kimwe gusa cy’uyu muhanzi.

Video y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi w’umutanzaniya Alikiba yise , Aje, yagiye ku rubuga rwa Youtube, mu gihe cy’iminsi 7 guza yarebwe n’abantu barenga miliyoni, ibintu bitigeze bikorwa n’umuhanzi numwe ukomoka muri Afrika.

Ibintu byatumye Sony Music yandika ibinyujije ku rubuga rwabo rwa twitter bavuga ko bishimiye kuba barasinyishije Alikiba.

Mu rurimi rw’icyongereza bagize bati: "In 1 week, @OfficialAliKiba’s music video for #AJE, has hit 1mil views! Nice one, Africa! Keep going,"

Mu rurimi rw’ikinyarwanda bivuze ngo "Mu cyumwere kimwe gusa indirimbo ya Alikiba AJE imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni, ni byiza cyane, komereza aho."

Ibi bitangajwe nyuma y’uko iyi nzu ikomeye mu nzu zitunganya umuziki (recording label) ku isi basinyishije Alikiba amasezerano y’imikorere.

Kana hano urebe indirimbo Aje ya Alikiba yatumye Sony Music batangaza ko bishimiye kuba baramusinyishije

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X