Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Taylor Swift yatandukanye n’umukunzi we wa munani

Umuhanzikazi w’umunyamerika Taylor Swift yamaze gutandukana n’umukunzi we Calvin Harris, akaba yari abaye umugabo wa munani bari bakundanye, ndetse aba bombi bakaba bari bamaranye amezi 15 gusa mu rukundo.

Umwe mu nshuti magara z’ababa bombi yabwiye People magazine ibintu aho bigeze atari imikino ngo kuko Taylor Swift na Calvin Harris batakijyana yewe ngo nta nubwo bacyumvikana.

Yagize ati: "There was no drama. Things just don’t work out sometimes."
Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Ntibyari imikino. Ibintu ntabwo bimeze neza."

Nyuma y’uko People magazine itangaje ibi, Taylor Swift ubwe yibwiriye DailyMail ko ibyavuze ari ukuri kuzuye.

Biravugwa ko Harris yaba ari we waba yaratumye Swift ahitamo gutandukana nawe, gusa impamvu yatumye batandukana ntiramenyekana.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwakaTaylor Swift na Calvin Harris bizihizaga isabukuru y’umwaka wari ushize bombi bakundana.

Calvin Harris abaye umugabo wa munani utandukanye na Taylor Swift.

Uru ni urutonde rw’abagabo batandukanye na Taylor Swift:

Mu mwaka w’2008 Taylor Swift yatandukanye na Joe Jonas
2009 akundana na Lucas Till ndetse batandukana muri uwo mwaka.

2009 nanone yakundanye na John Mayer batandukana muri 2010, bakimara gutandukana yakundanye na Taylor Lautner muri uwo mwaka wa 2010 nawe baba baratandukanye ahita akundana na Jake Gyllenhaal nawe batandukana muri 2011.

Nyuma yaje kongera akundana na Conor Kennedy mu mwaka wa 2012 ndetse uwo mwaka utarangiye barongera baratandukana aza guhita akundana na Harry Styles batandukana mu mwata wa 2013.

Kuri ubu yakundanaga na Calvin Harris, bari bamaranye amezi 15 gusa none nawe batandukanye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X